BP yemeye gutanga miliyari 4.5 z’amadorali kubera yangije ibinyabuzima mu kigobe cya Mexico
Sosiyete yo mu Bwongereza icukura ikanacuruza peteroli (BP) yemeye icyaha cy’uburangare no kwishyura amande ya miliyari 4.5 z’amadolari y’Amerika, kubera iyangizwa ry’ikigobe cya Mexico cyamenetsemo peteroli y’iyo sosiyete.
Kuva mu mwaka wa 2010 ibigega bya peteroli bya BP byarasandaye bimena peteroli mu mazi ya Mexico ibinyabuzima bitari bike bihasiga ubuzima.
Mu itangazo BP yashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuwa kane tariki 15/11/2012, yameye ibyaha 14 harimo icyo kubangamira abagize Inteko Ishinga Amategeko (Congress) yo muri Amerika.
Muri ayo masezerano kandi BP yemera icyaha cyo kwitwara nabi n’uburangare bwatumye abantu 11 bahasiga ubuzima igihe ibigega byayo byasandaraga.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|