BK yahaye Abanyarulindo ibiti by’imbuto, iby’isombe n’ibigaburirwa amatungo

Banki ya Kigali (BK) yiyemeje gutanga inyungu yayo mu bikorwa biteza imbere abatuye mu Karere ka Rulindo, aho irimo gutera inkunga umushinga w’amafaranga miliyoni 25 ugamije kongera ibiti bivangwa n’imyaka, birimo ibitanga imbuto n’ibigaburirwa amatungo.

Abanyarulindo bakunda ibiti bya grevelia kuko bibaviramo imihembezo y'ibishyimbo
Abanyarulindo bakunda ibiti bya grevelia kuko bibaviramo imihembezo y’ibishyimbo

Ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, abakozi ba BK bagiye mu Murenge wa Rusiga gutangiza igikorwa kizageza mu mwaka utaha wa 2021, cyo gutera ibiti bigera ku bihumbi 105 mu Tugari twa Kirenge na Taba.

Ibi biti birimo iby’imbuto za avoka n’indimu, iby’isombe n’ibivangwa n’imyaka bigaburirwa amatungo (Lecena na Caleandra), ndetse na grevelia zivamo imbaho n’imishingirizo y’ibishyimbo.

Umuhuzabikorwa w’umushinga w’Ikigo ‘Entreprise Multi-Services EMS’ gitegura ingemwe z’ibyo biti kikanafatanya n’abaturage kubitera, Bizimana Modeste, avuga ko mu Karere ka Rulindo bafite amashyamba ahagije ariko bakeneye ibiti bibafasha kunoza imirire.

Bizimana avuga ko ibiti bizaterwa kuri hegitare 250 mu gihe kingana n’umwaka umwe umushinga uzamara, kuva muri Kamena uyu mwaka kugera mu mpera za Gicurasi 2021.

Abaturage bazabyitaho kugeza bikuze bigatanga umusaruro, na bo bateganyirijwe ibihembo by’amatungo magufi agizwe n’ihene 50.

Umunyamabanga muri Banki ya Kigali, Nkusi Emmanuel, yizeza abaturage b’i Rulindo kuzakomeza kubafasha no mu yindi mishinga, ariko ko bagomba kwita ku biti byatewe bikazajya bigaragarizwa BK ko bitanga umusaruro.

Hatewe n'ibiti bitanga isombe
Hatewe n’ibiti bitanga isombe

Nkusi yagize ati “Rulindo ni Akarere gafitanye amateka na BK, mu mafaranga y’inyungu ni mo ubuyobozi bukuru bwa BK bwemeje ko buzafashisha abaturage mu mishinga itandukanye, harimo n’uwo kubungabunga ibidukikije turimo uyu munsi”.

Umuturage wo ku Kirenge witwa Kayitare Servilien, ashima uburyo bagiye kubona imihembezo y’ibishyimbo kuko baterewe ibiti bya grevelia, ariko ko bazanabona ibyo bagaburira amatungo bya lecena na caleandra.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mulindwa Prosper, avuga ko BK bayibona nk’umufatanyabikorwa w’ibihe byose, kandi ko ubwo yateye ibiti na yo yizeye inyungu y’igihe kirambye muri Rulindo.

Ibiti bigaburirwa amatungo byitezweho kuzaba byeze mu gihe cy’umwaka umwe n’igice, naho iby’imbuto, isombe, grevelia na acacia bikaba byitezweho gutanga umusaruro mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

BK ifatanyije n'Akarere ka Rulindo na Meteo Rwanda bateye ibiti bivangwa n'imyaka bizatanga ibiribwa ku bantu no ku matungo ndetse bikabafasha kurengera ibidukikije
BK ifatanyije n’Akarere ka Rulindo na Meteo Rwanda bateye ibiti bivangwa n’imyaka bizatanga ibiribwa ku bantu no ku matungo ndetse bikabafasha kurengera ibidukikije

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, mu izina rya Minisitiri w’Ibidukikije yahagarariye, avuga ko uretse gutanga ibiribwa no gukorwamo ibintu binyuranye, ibiti bituma habaho umwuka mwiza abantu bahumeka.

Nk’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’iteganyagihe, Aimable Gahigi avuga ko ibiti bifasha mu kugabanya umuvuduko w’umuyaga bityo bikaba byarinda abantu ibiza bishobora guterwa n’umuyaga mwinshi nko kuguruka kw’ibisenge by’amazu n’ibindi. Ibiti byera imbuto ziribwa kandi bifasha mu kugabanya imirire mibi.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu dupfusha abantu benshi buri mwaka bitewe n’imvura nyinshi iteza inkangu zikagwira inzu z’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka