BK imaze gushora arenga Miliyari 61Frw mu mishinga y’ingufu
Mu gihe mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’ingufu z’amashanyarazi, hibandwa cyane ku ngufu zisubira kirimo kuba ku nshuro ya 5 (Energy Week - RE4SG), Banki ya Kigali ikomeje kuba umufatanyabikorwa wa nyawe mu gutanga umusanzu wayo hagamijwe kugira ngo abaturage bose bazabe bagezweho n’amashanyarazi, nk’uko bikubiye muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2).

Ni icyumweru cyatangijwe ku ya 8 kikazasozwa ku ya 12 Nzeri 2025, gihurije hamwe abayobozi batandukanye mu nzego za politiki, abashakashatsi, abashoramari n’abahanga mu bijyanye n’ingufu hagamijwe gukomeza kwihutisha gahunda ya Leta y’uburyo ingufu zikoreshwamo.
U Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika kandi ishimishije mu bijyanye n’ingufu kuko kugeza ubu, hejuru ya 82% by’ingo zimaze kugezwaho amashanyarazi, haba abayagejejweho binyuze ku muyoboro mugari (on-grid) cyangwa se imirasire y’izuba (off-grid).
Intego y’Igihugu ya gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), ni uko amashanyarazi agerwaho na bose, hanashakwa igisubizo cy’uko bateka mu buryo butangiza ibidukikije, hongerwa ubwoko bw’ingufu zikoreshwa no gukomeza kubaka uburyo burambye.
Ariko kugira ngo ibi bigerweho ntibisaba gusa kugira imiyoboro migari cyangwa ikoranabuhanga ahubwo, bisaba n’amafaranga, icyizere n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo.
Aha ni ho urwego rw’imari rwinjirira, kandi BK ikaba iri ku isonga muri urwo rugendo, kuko yamaze gushora arenga Miliyari 61Frw mu mishinga y’ingufu irimo nk’uruganda rwa Rukarara VI Hydropower Plant, Gazmeth Energy, Ngali Energy na EUCL.
Ibi byarushijeho kuyigaragaza nk’umufatanyabikorwa w’imena mu mishinga migari y’Igihugu, hamwe n’iyegereye abaturage.
Ubu buryo bwa BK bwo gushora imari bwibanda ku ngufu zikomoka ku mazi, gazi metani, imirasire y’izuba ndetse n’ikoreshwa ry’ingufu zisukuye, bijyanye n’ingamba z’Igihugu zo kugira urwego rw’ingufu ruri ku rwego rutandukanye.
Uretse Banki ya Kigali nka banki, BK Foundation na yo igira uruhare mu kugeza amashanyarazi ku baturage, amashuri n’amavuriro hakoreshejwe ibisubizo bya off-grid.
Gukwirakwiza ingufu ntibigarukira gusa ku bipimo bya Megawatts, binasobanuye imibereho, amahirwe n’ubwisanzure ku baturage bose.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa kandi ishimishije, haracyari imbogamizi mu bijyanye n’ishoramari muri urwo rwego, ziterwa n’impinduka mu gaciro k’ifaranga ry’amahanga ndetse no kuba hakenewe inguzanyo nyinshi mu mafaranga akoreshwa imbere mu gihugu.
Kuba imyinshi mu mishinga ari mito kandi isanzwe ititabirwa n’abashoramari bakomeye, by’umwihariko nk’uburyo bwo guteka butangiza ikirere bukigaragaza icyuho gikomeye mu kwishingirwa mu rwego rw’imari.
Gukemura ibi bibazo n’ibindi nka byo bisaba gukoresha uburyo bwo kwishyira hamwe (blended finance), guhanga uburyo bushya bwo gusaranganya ibihombo no kongera ubufatanye hagati ya Leta, abashoramari n’amabanki.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri BK, Levi Gasangwa, avuga ko inshingano yabo ari ukugira uruhare mu kugeza amashanyarazi ku baturage.
Ati “Kugira ngo tugere ku ivugururwa ry’ingufu rirambye kandi rinyuze bose, tugomba gufungura inzira z’ishoramari zituma habaho uburinganire hagati y’icyo Igihugu gikeneye n’ubushobozi bw’abaturage. Umurimo wacu nk’amabanki ni uguhindura imishinga y’ingufu igera ku rwego rwo guhabwa inguzanyo, ikaba yaguka kandi ikagira ingaruka nziza.”

Ubuyobozi bwa BK, busanga ibi atari amahirwe y’ubukungu gusa, ahubwo ari inshingano z’igihugu, kubera guhuza ingamba zayo n’Icyerekezo cy’Igihugu cya 2050 hamwe na NST2.
BK ifasha mu kubaka umusingi w’ubukungu burambye kandi bwagutse. Ingufu ni zo zicanira inganda, ibyumba by’amashuri, amavuriro n’ibigo by’udushya.
Nta ngufu ntihaba iterambere, hamwe n’ingufu u Rwanda rushobora gutera intabwe rugana ku hazaza h’iterambere rirambye.
Mu biganiro bigamije gutekereza ku hazaza h’ingufu bikomeje kubera mu cyumweru cy’ingufu z’amashanyarazi, ikigaragara ni kimwe, amafaranga yo gushora imari ni ingenzi kimwe n’ikoranabuhanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|