Bitarenze Mutarama 2022, dosiye isabira Nyungwe kuba umurage w’isi izaba yagejejwe muri UNESCO

Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Dominique Mvunabandi, avuga ko bitarenze Mutarama 2022, dosiye isabira Nyungwe kuba umurage w’isi izaba yagajejwe muri UNESCO.

Yabitangaje nyuma y’inama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu, yari igamije kwegeranya ibitekerezo by’abaturiye Parike ya Nyungwe, kugira ngo bizongerwe muri dosiye isaba.

Iyi nama kandi yakozwe nyuma y’iyari yabaye guhera ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Kamena 2021 yari yahuje abahagarariye inzego zinyuranye zita ku muco, ku bidukikije, ku maparike no ku butaka, na bo begeranyije ibitekerezo ku byashyirwa mu nyandiko izafasha mu gutuma Pariki ya Nyungwe yemezwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi.

Dominique Mvunabandi ati “Dosiye igeze ahantu hashimishije. Hakozwe dosiye iri tekinike igaragaza ko Nyungwe yujuje ibya ngombwa, tubifashijwemo n’impuguke twahawe na UNESCO. Iyo yarakozwe. Ubu hari hari kongerwamo ibitekerezo by’abafatanyabikorwa begereye parike.”

Yunzemo ati “Hazakurikiraho icyemezo cy’inama y’abaminisitiri kizaherekeza iyo dosiye tekinike, bikazoherezwa muri UNESCO bitarenze ukwezi kwa Mutarama k’umwaka utaha wa 2022.”

Mvunabandi anavuga ko ibitekerezo by’abaturiye parike kimwe n’abafatanyabikorwa bakora ibijyanye no kuyibungabunga na byo byari bikenewe, kuko kuba bashyigikiye ko Nyungwe iba umurange w’isi, nk’uko byagaragaye mu byavugiwe mu nama bagiranye, biha imbaraga icyifuzo.

Ibijyanye no kugaragaza ibijyanye n’icyo cyifuzo, byavugiwe mu nama yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mugomba kuyohereza muri unesco kugirango igihugu cyacu gitere imbere

Murwanashyaka etienne yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka