Basatirijwe umuhanda, babaza niba bazimurwa ntibahabwe icyizere

I Nzega mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturiye umuhanda wa kaburimbo binubira ko bawusatirijwe mu gihe cyo kuwusubiramo, none bakaba nta bwinyagamburiro bafite.

Abatuye munsi y'uyu mukingo amazi abatera mu nzu
Abatuye munsi y’uyu mukingo amazi abatera mu nzu

Aba ni abatuye mu gice cyo munsi y’umuhanda, mu ruhande rw’ibumoso werekeza i Rusizi, ahubatswe urukuta rufata umukingo, hanashyizwe ibyuma birinda uhanyuze kugwa muri uwo mukingo.

Bavuga ko uyu muhanda wa kaburimbo uhangwa bari bahatuye, kandi ko icyo gihe nta kibazo wari wabateje kuko wari wabasigiye imbuga bashoboraga no kwanikaho imyaka.
Aho uyu muhanda wasubiriwemo guhera mu kwezi kwa Kanama 2018, imbere y’inzu zabo hakozwe umukingo, maze kuwubakira bituma bamwe batagifite ubwinyagamburiro na mba, cyane ko n’itiyo y’amazi isigaye inyura ahasa n’imbuga basigaranye.

Amazi aturuka mu muhanda anyura imbere y'umuryango ku buryo hari impungenge wo yazatwara abana
Amazi aturuka mu muhanda anyura imbere y’umuryango ku buryo hari impungenge wo yazatwara abana

Mukankuranga Alvera utuye munsi neza y’urukuta rufata umukingo avuga ko ahangayikishijwe cyane no kwibaza aho bazanyurana umugabo we yarwaye, kuko urebye hagati y’inzu yabo n’uru rukuta hari nka metero n’igice.

Agira ati “Umusaza wanjye arwara pararize. Hari igihe imufata bikaba ngombwa ko abantu bane bamuterura. Mbere iyo yafatwaga moto yazaga hafi y’umuryango tukamushyiraho, ikamujyana kwa muganga. Dore inzira barayifunze, ubu se koko ubutaha abantu bane bazamunyurana hehe?”

Abatuye mu ngo umunani ziri munsi y’uyu mukingo muri rusange banahangayikishijwe no kuba amazi y’imvura asigaye abasanga mu nzu, byanatumye inzu zabo zitagikomeye ku buryo batekereza ko hari igihe zizagwa, kuko hari n’aho amazi aca muri fondasiyo akabasanga mu nzu.

Inzu zo ku gasantere ka Nzega zagiye zisaduka kubera ibimashini bikora umuhanda byagiye bizitigisa
Inzu zo ku gasantere ka Nzega zagiye zisaduka kubera ibimashini bikora umuhanda byagiye bizitigisa

Angélique Niyogisubizo agira ati “Iyo imvura iguye nijoro tujya kumva tukumva amazi atugezeho aho turyamye, tukabyuka, tukarara duhagaze n’abana. N’inzu ubwayo irava, ibimashini byakoraga umuhanda byarayisenye.”

Umusore witwa Jumapili Habyarimana yavuye iwabo ajya gucumbika kubera amazi y’imvura yamusangaga aho aryamye, naho se ubu arwaye umugongo ngo yatewe no kunama adaha amazi yuzuye mu nzu.

Abaturiye ahegereye urukuta rufata umukingo, rwanashyizweho imiyoboro y’amazi, bo baninubira kuba hamanukira amazi menshi ku buryo bafite impungenge ko azabatwarira abana.

Umubyeyi umwe agira ati “Urabona ko ruhurura iri mu muryango. N’umwana mutoya ashobora kuyigwamo umubyeyi adahari ikaba iramushokanye.”

Inzu zisigaye zinjirwamo n'amazi
Inzu zisigaye zinjirwamo n’amazi

Farida Tumukunde we ababajwe no kuba ruhurura yaranyujijwe mu kibanza cye, ikacyica, akemererwa amafaranga ibihumbi 200 yumvaga ari makeya, none na yo akaba atarayahawe.

Ubundi umuhanda utangira gukorwa abatuye muri aka gace ko munsi y’umuhanda ngo bari barasezeranyijwe ko bazimurwa, ariko ngo baje guhakanirwa nyuma n’umukozi w’ikigo cyita ku mihanda (RTDA).

Umwe muri bo ati “Uwitwa Aline yaje hano aratubwira ngo byari ngombwa ko batwimura, ariko amafaranga yashize mu karere.Turabangamiwe rwose.”

Aya mazu muri rusange yaranasataguritse kubera gutigiswa n’imashini zakoraga umuhanda. Iki ni n’ikibazo abatuye ku gasantere ka Nzega bose basangiye uretse bariya batuye munsi y’umukingo.

Hari n’uvuga ko yatemewe igiti cya avoka atanahari ngo byibura atore izari ziriho zeze, kugeza n’ubu akaba ataracyishyurwa.

Bose kandi bavuga ko nta gihe batagejeje ikibazo bafite ku buyobozi bw’akarere ariko bakaba nta gisubizo gifatika barahabwa.

Ruriya rugo ruriho umuryango w'ubururu mbere rwajyaga rutahamo imodoka ariko ubungubu ntibyashoboka
Ruriya rugo ruriho umuryango w’ubururu mbere rwajyaga rutahamo imodoka ariko ubungubu ntibyashoboka

Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko batigeze bahakanira abatuye munsi y’uriya mukingo kuzimurwa.

Agira ati “Ntabwo mpamya yuko batacyishyuwe. Ahubwo turaza gukurikirana tumenye aho bigeze. Nta mpamvu y’uko igikorwa remezo cyagira uwo kibangamira. Kijyaho ku nyungu rusange, inyungu rusange rero ntabwo igomba kuba hari uwo ibangamiye.”

Uyu muyobozi anavuga ko biteganyijwe ko mu mezi atatu ari imbere uyu muhanda uzakirwa, kandi ko biyemeje ko uzakirwa hamaze gukemurwa ibibazo byose wateje.

Ni na yo mpamvu asaba abafite ibibazo batewe n’uyu umuhanda bose kwihutira kubimenyekanisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Eh ntikandereze abaturage.Nibishyurwe cg bubakirwe hafi aho kuko nibigera kuri His Excellence azabamerera nabi kuko bigaragara ko abaturage barenganijwe.
Ariko nanjye nanga umuntu urenganya rubanda rwa giseseka

Patapata yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Egoko,ngewe ndabona batarabegereje umuhanda nkuko nabicyekaga ntarabona amafoto, ahubwo wenda icyo mbona wafashwa nuko babukarira neza ntibikomeze gusa nkuku nabibonye kumafoto
CG BARIYA BAVANDIMWE NTAGO BAKENEYE GUTURA HAFI YUMUHANDA?😆😆😆

Abdul-marz yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka