Baricuza imyaka bamaze bangiza pariki ya Nyungwe

Bamwe mu bahoze ari ba rushimusi muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ku gice cy’imirenge ya Nkungu, Nyakabuye na Gitambi, mu Karere ka Rusizi baricuza igihe cyabo bavuga ko bataye bijandika mu bikorwa byo kwangiza iyi pariki bazi ko bayishakiramo amaramuko, ubu bakaba ari bwo babona ko icyo ibamariye kiruta ibyo bajyaga gukuramo.

Nsengumuremyi Jacques perezida wa koperative avuga ko bateye imbere kurusha mbere bacyangiza Nyungwe
Nsengumuremyi Jacques perezida wa koperative avuga ko bateye imbere kurusha mbere bacyangiza Nyungwe

Mu buhamya bw’abaturage b’iyi mirenge bahuriye kuri iyi pariki y’igihugu ya Nyungwe, agashami kayo ka Cyamudongo humvikanamo ukuntu ubuzima bwabo bwose bwari bushingiye ku kwinjira muri iri shyamba mu bikorwa binyuranye kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwe muri bo witwa Gahunga Anicet agira ati “Njyewe ubwanjye sinavuga ngo nishe inyamaswa 10 cyangwa zingahe, nishe nyinshi twicaga impongo, isha impondo, inkoto, cyakora inyamaswa ntigeze nkozaho icumu ni izi basura kuko zitakundaga gusohoka twari twarabigize umwuga kuko inyamaswa ntiyakurikirwa n’abantu 10 n’imbwa zirenga 20 ngo iyo nyamaswa izazivemo.”

Bishyize hamwe muri Koperative bashaka ubundi buryo bwo kubaho
Bishyize hamwe muri Koperative bashaka ubundi buryo bwo kubaho

Nyuma yo kwigishwa ibyiza byo gufata neza pariki, aba baturage bahinduye imyumvire maze bareka kuyangiza, ahubwo batangira gutekereza uko bayibyaza umusaruro mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni muri ubwo buryo bahise bakora koperative yitwa Cyamudongo Tourism Promotion Cooperative. Ku rwinjiriro rw’iyi pariki, abagize iyo koperative bahubatse inzu zo kwakiriramo abashyitsi ku buryo uje gusura Cyamudongo ashobora kuhafatira ifunguro ndetse akaba yanabagurira bimwe mu bikoresho bya kinyarwanda ba mukerarugendo bakunda. Muri byo harimo amashusho y’inyamswa babumba ziba ziganje mu ishyamba rya Cyamudongo.

Nsengumuremyi Jacques, perezida w’iyi koperative ati “Buri kwezi dufata amafaranga yinjiye 30% ndetse tukajya gusobanurira ba mukerarugendo ibyo dukora tukababyinira amafaranga abonetsemo tukayagabanya abanyamuryango bacu. Ubu nta munyamuryango ufite ikibazo kinini kimuhangayikishije.”

Undi munyamuryango witwa Mukandekezi Adrienne avuga ko ubu yorojwe ingurube ivuye muri iyo koperative, ikaba ibyaye gatatu.

Ati “Urabona ahantu tumaze kwigurira, dushyize hasi buri wese ntiyabura ibihumbi magana inani, iyi pariki ya Cyamudongo yatugejeje kuri byinshi byiza.”

Ibi ni bimwe mu byo bakora bakabigurirwa na ba mukerarugendo
Ibi ni bimwe mu byo bakora bakabigurirwa na ba mukerarugendo

Sindayiheba Aphrodis Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu ari na wo murenge ufite igice kinini cya Cyamudongo asaba iyi koperative gukomeza kwigisha n’abandi baturage bashobora kuba batarahindura imyumvire.

Ati” Ikijyanye n’ubuhigi muri pariki cyo kimaze kurangira ariko hari abagitekereza gucana inkwi bakuye muri pariki, kugaburira inka ibyatsi bakuye muri Pariki, utwo ni two turi kurwana na two tubikangurira aba banyamuryango kugira ngo babibwire bagenzi babo kuko bidakumiriwe byabyara ibyo twavuyemo.”

Koperative Cyamudongo Tourism Promotion yatangiye muri 2009 igizwe n’abanyamuryango 60 harimo abagabo 20 n’abagore 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka