Barashima aho u Rwanda rugeze mu gucunga umutungo kamere w’amazi

Global Water Leadership Program (GWLP) hamwe n’abafatanyabikirwa bayo barimo Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda (RWB), bashyize ahagaragara ingamba nshya zigamije gusubiza ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, gusigasira amasoko y’amazi mu Rwanda ndetse no kwita kuri Serivisi z’Isuku n’Isukura (WASH).

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Uruhare rw’Amazi mu Kwimakaza Iterambere”, hazirikanwa ko umutungo kamere w’amazi ufatiye runini abaturage, hanafatwa ingamba zo kuwukoresha neza no kuwubungabunga.

Mu gutangiza inama yabereye i Kigali yahuje abafite mu nshingano amazi, isuku n’isukura, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi, Evariste Nsabimana, yavuze ko bashima cyane ibimaze kugerwaho ku bufatanye na GWLP.

Yagize ati: “RWB ku bufatanye na GWLP ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, twishimira intambwe imaze guterwa haba mu kugena gahunda y’imari yihariye igamije gukemura ikibazo cy’imicungire y’amazi mu buryo burambye mu gihugu cyacu n’uburyo bwo kumenyekanisha iby’ibanze muri gahunda y’ibikorwa biteganyijwe”.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RWB, Evariste Nsabimana
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RWB, Evariste Nsabimana

Akomeza ati: “Ikindi habayeho kongerera ubushobozi imiryango n’ibigo mu buryo bukomatanyije ndetse no kwigisha abakoresha amazi, biganisha ku guhangana n’ibibazo by’amazi bigira ingaruka kuri gahunda zose z’ubuzima, guteza imbere imicungire y’umutungo kamere w’amazi mu buryo burambye no guhugura abaturage b’igihugu cyacu bagahabwa ubumenyi bufatika ku micungire yayo.

Georges SANGA, Umuyobozi mukuru wa GWLP muri Afurika y’Iburasirazuba, ari na ho u Rwanda ruherereye, avuga ko bafasha u Rwanda gukemura ibibazo byagaragaye ko bibangamira ishyirwamubikorwa ry’intego z’Iterambere rirambye (SGDs), mu micungire y’amazi n’isuku yayo.

Ati: “Nk’uko mubizi ingingo ya 6 ya SDGs (SDGs6) yizeza abatuye isi bose ko bagomba kugerwaho n’amazi, kuri buri muntu wese mu buryo buhoraho, burambye, bucunzwe neza kandi akaba yujuje ubuziranenge. Ni ingamba rero zikomeye zashyize imbere ibisabwa, byatuma u Rwanda nk’Igihugu gishobora kugera ku ntego z’iterambere rirambye hitabwa ku birebana n’amazi, isuku n’isukura”.

Ingamba z’ingenzi zo gusubiza ibibazo by’amazi n’ihindagurika ry’ikirere, harimo gushyiraho urubuga rufatika rw’abafatanyabikorwa batandukanye, gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukusanya amakuru, guhuza uburyo bwo gusaranganya umutungo, gukora isuzuma ry’ibikenewe ku baturage, gutegura gahunda z’amahugurwa yihariye no guteza imbere ubufatanye mu bushakashatsi, ibigo byigisha ndetse na za kaminuza. Ibi byose bigamije guteza imbere umuco wo gukomeza gutera imbere no guhanga udushya mu micungire y’amazi.

GWLP ihamagarira abafatanyabikorwa barimo ibigo bya Leta, imiryango itari iya Leta, abaturage bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse n’abikorera kugira uruhare mu gusigasira umutungo kamere w’amazi no kurengera ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka