Banki ya Kigali na ARCOS mu bufatanye mu kurengera ibidukikije

Banki ya Kigali (BK) yatangije ubufatanye mu kurengera ibidukikije na ARCOS, umuryango ukorera mu karere k’Ibiyaga bigari, wibanda ku kwita ku butaka bwangiritse, kurengera ibidukikije muri rusange harimo gutera amashyamba, guteza imbere imiryango n’ibindi.

Basanga ubufatanye ari bwo buzatuma kurengera ibidukikije bigerwaho
Basanga ubufatanye ari bwo buzatuma kurengera ibidukikije bigerwaho

Umuyobozi Mukuru wa ARCOS (Albertine Rift Conservation Society), Dr. Sam Kanyamibwa, avuga ko uyu muryango ubu urimo kwizihiza imyaka 30 ubonye izuba, wavuye ku gitekerezo cy’umuntu umwe, ariko ubu ukaba waragutse ukageza ibikorwa byawo ku rwego rwa Afurika, akemeza ko ubufatanye n’abandi ari bwo bwatumye ibi bigerwaho.

Agira ati “Uyu munsi si uwo kwibuka gusa imyaka ishize, ahubwo ni ukwizihiza urugendo duhuriyeho rwerekana icyerekezo, kwihangana no gukorera hamwe. Turi mu gihe gikomeye, aho ihindagurika ry’ikirere n’iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima bisaba ibikorwa bishingiye ku bufatanye.”

ARCOS ishimira abafatanyabikorwa bayo muri urwo rugendo barimo BK, BK Foundation na Entreprise Multiservices Ltd (EMS), bazwiho ubwitange mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage.

Dr. Sam Kanyamibwa, Umuyobozi Mukuru wa ARCOS
Dr. Sam Kanyamibwa, Umuyobozi Mukuru wa ARCOS

Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko nka rimwe mu mashami ya BK Group, bishimiye kuba kumwe na ARCOS muri uru rugendo, kuko bituma batanga umusanzu mu muryango nyarwanda, ariko nanone bigafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga y’imari irengera ibidukikije.

Agira ati “Ntabwo ubukungu burambye n’ishoramari byashoboka hatabayeho ibidukikije bizima. Ni yo mpamvu twiyemeje gushyira imbere ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije, kugira ngo ibyo dukora bizagire akamaro no mu bihe bizaza.”

Umuyobozi Mukuru wa EMS Sabin Murererehe, avuga ko bo bafite intumbero iganisha ku mpinduka nziza mu Rwanda, ibyo ARCOS ikora ngo bikaba bigaragaza urugero rw’ibishoboka kandi bifatika.

Agira ati “Iyo dutegura ingemwe z’ibiti, tugakora amashyiga ya rondereza no guhanga udushya dutanga ibisubizo mu bucuruzi, ubufatanye bwacu na ARCOS buzatuma ibyo ndetse n’ibindi bigera kuri benshi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire
Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire

Ubuyobozi bwa ARCOS buvuga ko iyi yubile atariho birangiriye, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rwo kwagura ibikorwa, gushimangira ubufatanye no gushyira abaturage ku isonga mu kubungabunga ibidukikije.

Dr. Kanyamibwa avuga ko bagiye kwibanda ku guhanga udushya, kwimakaza ubudahangarwa no kurushaho kumenya niba abantu bakomeza kwita ku bidukikije, ndetse ko ubufatanye na BK buzagaragazwa nk’icyitegererezo ku yandi makompanyi kugira ngo ashyire ibidukikije muri gahunda zayo.

Mu myaka 30 ishize, ARCOS yahanze imirimo irenga ibihumbi 165, ihereye ku bisubizo bishingiye ku bidukikije, ubu ikaba ifite abanyamuryango basaga 6,000 bari mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka