Asaga miliyari 4.5Frw agiye gushorwa mu bicanwa bitangiza ibidukikije

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) ugiye guha u Rwanda asaga miliyari 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukomeza kubona ibicanwa bitangiza ikirere mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Abayobozi batandukanye baganiriye n'abanyamakuru
Abayobozi batandukanye baganiriye n’abanyamakuru

Byatangarijwe mu kiganiro bamwe mu bayobozi muri uwo muryango n’abo mu kigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bagiranye n’abanyamakuru ku wa 15 Ukwakira 2019, abo bayobozi bakaba bitabiriye inama mpuzamahanga ku ihindagurika ry’ikirere irimo kubera i Kigali, yiswe ‘Climate Smart Africa’.

Iyo nama yateguwe na Minisiteri y’ibidukikije ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku mihindagurikire y’ikirere (GCCA+), ikaba igamije gukangurira ibihugu bya Afurika kugera ku bukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije.

Eng Coletha Ruhamya, umuyobozi wa REMA
Eng Coletha Ruhamya, umuyobozi wa REMA

Umuyobozi wa REMA Eng Coletha Ruhamya, yavuze ko ayo mafaranga azafasha u Rwanda kongera imbaraga mu mishinga rusanganywe yo kugabanya icanwa ry’ibiti n’indi mishinga yo kurengera ibidukikije muri rusange.

Ati “Bizafasha kongera za ‘rondereza’, ni ukuvuga imbabura cyangwa amashyiga acana inkwi nke. Si ibyo gusa kuko hari n’indi mishinga ihuriweho na za Minisiteri zitandukanye ndetse n’ibigo binyuranye bifasha abantu muri uwo murongo hagamijwe kugabanya ibicanwa dukoresha mu ngo, tugabanye imyuka ihumanya, bityo tubashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko Abanyarwanda bacana inkwi n’ibindi bikomoka ku biti bakiri benshi kuko bari kuri 83.3%, ari yo mpamvu bakangurirwa kugabanya uyu mubare babifashijwemo n’abashoramari batandukanye bafite imishinga yo kurengera ibidukikije.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), ishami ry’u Rwanda ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro, Arnaud Vanssay, yavuze ko uwo muryango wiyemeje gushyigikira imishinga yo muri Afurika yo kurengera ibidukikije.

Ati “EU yiyemeje gushyigikira ibikorwa byo kurwanya ihindagurika ry’ikirere, ihereye ku bufatanye mpuzamahanga n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse no ku bikorwa bya GCCA+. Twiyemeje gutanga miliyoni 700 y’ama Euro yo gufasha muri ibyo bikorwa kandi menshi akazashyirwa mu bihugu bya Afurika”.

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azakoreshwa mu gushyiraho ikoranabuhanga rigezweho mu kubaka imijyi yubahiriza ibidukikije, gushyiraho ubwikorezi butangiza ikirere, kongera ibicanwa bitohereza imyuka ihumanya ikirere n’ibindi, gusa ngo bikazagerwaho ari uko habayeho ubushake bwa politiki mu bihugu.

Eng Ruhamya kandi yavuze ko ikindi kizitabwaho ari ugukomeza gushakisha uko gahunda yo guca ikoreshwa ry’amacupa ya pulasitiki yashyirwa mu bikorwa nubwo ngo hakiri imbogamizi.

Ati “Guca amacupa ya pulasitiki biracyarimo inzitizi kuko tutarabona ibiyasimbura mu nganda zikora ibyo kunywa n’ibindi. Turakomeza gushaka ibiyasimbura ariko tunashyira imbaraga mu ikusanywa ry’ayakoreshejwe ndetse hanaboneke inganda nyinshi zayanagura, agakorwamo ibindi bikoresho”.

Abitabiriye iyo nama mpuzamahanga yabereye mu Rwanda bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye iyo nama mpuzamahanga yabereye mu Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso

Ubushakashatsi buheruka bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwerekanye ko mu Rwanda muri 2012, abantu 2237 bapfuye bazira ingaruka zo guhumana k’umwuka.

Minisiteri y’Ubuzima yo yerekanye ko muri 2012, abantu miliyoni 1.6 bakiriwe mu bitaro bafite indwara z’ubuhumekero naho muri 2015, abakiriwe mu bitaro bafite ibyo bibazo babaye miliyoni 3.3 birenga.

REMA ikangurira Abanyarwanda kugabanya cyane cyangwa kureka gucana ibikomoka ku biti, bakayoboka Gaz, Biogaz n’ibindi bicanwa bidahumanya ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka