Amazi ya Nyabarongo ashobora guhinduka urubogobogo - Ubushakashatsi

Umushakashashatsi mu nzu ndangamurage ya Africa Museum mu Bubiligi, aho asanzwe akora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu nda y’isi ku gace u Rwanda ruherereyemo, avuga ko ibara ry’umugezi wa Nyabarongo ry’ikigina rishobora guhinduka, uwo mugezi ukaba urubogobogo.

Amazi ya Nyabarongo asa n'ikigina ariko ngo ashobora guhinduka urubogobogo
Amazi ya Nyabarongo asa n’ikigina ariko ngo ashobora guhinduka urubogobogo

Mu kiganiro Max Fernandez umaze imyaka isaga 20 akora ubushakashatsi ku gace u Rwanda rurimo, avuga ko akurikije inyigo zigaragazwa n’ubushakashatsi zakozwe ku mugezi wa Nyabarongo wihariye igice kinini cy’amazi ava mu gihugu, ushobora guhindura ibara.

Avuga ko igituma Nyabarongo igaragaza ibara ryanduye biterwa n’isuri yibasiye uduce turi ku buhaname bigatuma amazi ageramo yanduye, ikindi avuga gituma uyu mugezi uhindura ibara, ni ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa mu gace inyuramo nko muri Muhanga, Gakenke na Ngororero ahabarizwa ibirombe bya Colta, Gasegereti n’andi mabuye y’agaciro.

ASgira ati “Hari isuri nyinshi mu gace Nyabarongo inyuramo, ikindi hari ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iyo bacukura banduza amasoko y’amazi y’imigezi igaburira Nyabarongo, iyo bamaze no kubona amabuye y’agaciro ibikorwa byo kuyaronga nabyo bigira uruhare mu kwanduza ayo mazi”.

Fernandez yongeraho ko n’ibikorwa byo gushaka ibumba rikoreshwa mu kubumba amatafari n’uruganda rwa Ruliba Clays, na byo bituma umugezi udashobora kuba urubogobogo, uretse ibi hari n’ibikorwa byo gucukura umucanga bigaragara mu kibaya cya Nyabarongo kimwe n’abandi bantu bahashakira ibumba ryo kubumba amatafari.

Ati “Ntabwo Nyabarongo gusa kuriya biterwa n’ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima bw’amafi, ingona n’izindi nyamaswa zibamo nk’uko bimeze ku Kiyaga cya Kivu aho kubera Gaz Methane hari Inyamaswa zidashobora kubamo, nk’ingona n’ubwoko bumwe bw’amafi.”

Impamvu akomeza avuga ko Nyabarongo ishobora guhinduka, iyo Nyabarongo yamaze guhura n’uruzi rw’akanyaru aho bigera mu Bugesera byabaye Akagera, ho uwo mugezi uba usa neza.

Ati “Mu bushakashatsi twakoze ku kibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo twasanze iyo uwo mugezi umaze guhura n’uruzi rw’Akanyaru ruturuka mu Majyepfo y’u Rwanda aho bihura bikabyara Akagera, hatagaragara ibara nk’iry’umugezi wa Nyabarongo”.

Uyu mushakashatsi avuga ko mu Bugesera urenze ikiraro gihuza umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera n’ahandi Akagera kanyura kerekeza ku mupaka wa Tanzania, iyo hamaze kuba kwihuza kwa Nyabarongo n’Akanyaru ho hatagaragara ibara ryanduye ry’ikigina.

Impamvu atanga ni uko ho ari ahantu hashashe h’ikibaya hatagaragara ibikorwa by’isuri ndetse n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ikindi avuga ni uko iyo Nyabarongo itaraba Akagera amazi aba agenda ku muvuduko mwinshi hakabaho kumanukana imyanda imyinshi iba igenda hejuru, ariko iyo ageze mu Kanyaru umuvuduko uba mucye kubera amazi aba yamaze kwiyongera imyanda ikagenda hasi ku buryo itakwanduza amazi ngo ase nabi, akaba ari yo mpamvu akagera kagaragara mu ibara ry’amazi ritandukanye na Nyabarongo.

Max Fernandez usanzwe akora ubushakashatsi ku Rwanda, avuga ko bishoboka guhagarika isuri haramutse hatewe ibiti byinshi ku misozi iri hejuru y’ikibaya cya Nyabarongo ntikomeze kwanduza amazi, ariko akavuga ko guhagarika ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo bidashobka kubera bifatiye runini iterambere ry’igihugu.

Avuga ko ku bwe atabona ikibazo cyane ku bikorwa by’amabuye y’agaciro kuko uruhare rwabyo mu kwanduza uyu mugezi ari ruto cyane ugereranije n’isuri.

Ikindi avuga ku bigoranye kukuba Nyabarongo yahinduka urubogobogo, ni uko agace inyuramo gahanamye kandi kakaba gatuwe cyane n’abaturage bakora ubuhinzi, ahenshi hataba amaterasi afata amazi ndetse ngo arinde n’ubutaka gutenguka.

Icyogogo cya Nyabarongo gikorerwamo ibikorwa byanduza umugezi wa Nyabarongo kikanibasirwa cyane n’isuri, kiri ku buso bwa kilometero kare 3000, gikora ku turere umunani (8) aritwo Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.

Umugezi wa Nyabarongo mu cyogogo cya ruguru ari na cyo cyubatseho urugomero rwa Nyabarongo ya mbere, ugaragara mu ishusho y’ibara rya kaki ku buryo hari n’abawugereranya bavuga ko usa n’inzoga y’urwagwa, iyo ugeze ariko aho uhurira n’Akanyaru bikabyara Akagera amazi agenda ahinduka agatakaza rya bara risa na kaki aba yatangiranye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba kigaragaza ko impamvu umugezi wa Nyabarongo ukomeza kugaragara nk’ikigina ari ubutaka buwuzuyemo bumanurwa n’isuri iva ku misozi iwukikije, n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorerwa mu turere tugize icyogogo cya Nyabarongo.

Imisozi ituriye Nyabarongo ifite ubuhaname bukabije bityo isuri ikagira ubukana
Imisozi ituriye Nyabarongo ifite ubuhaname bukabije bityo isuri ikagira ubukana

Iki kigo kivuga ko gifite igenamigambi ry’imyaka itandatu ryo kurwanya iyanduzwa ry’umugezi wa Nyabarongo hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri.

Usibye icyogogo cya Nyabarongo kirimo gutunganywa, ibindi byagogo bitatu bya Sebeya, Nyabugogo na Muvumba na byo inzira yo kubitunganya yaratangiye.

Icyogogo cya Muvumba cyo ngo kikaba kizatunganywa hakorwa urugomero rw’amazi rushobora kugaburira Intara y’i Burasirazuba yose, mu gihe ibyogogo bindi bizitabwaho kugira ngo harindwe isuri n’imyuzure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka