Amazi y’imvura amanuka ku misozi y’i Kigali yabyara amashanyarazi aho gusenya
Birashoboka ko amazi y’imvura amanuka ku misozi ikikije Umujyi wa Kigali yabyazwa amashanyarazi cyangwa agakoreshwa ibindi, aho kuyabona buri gihe nk’impamvu iteza ibiza mu baturage, nk’uko impuguke mu bijyanye n’Ibidukikije zibisobanura.

Umuturage wahisemo kwitwa Mukamusoni Veneranda utuye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, akaba aturiye ruhurura imanuka ku musozi wa Rebero, aratanga ubuhamya. Ni ruhurura ivana itaka mu misozi ikarisuka ahitwa mu Rwampara mbere yo guhinguka muri ‘Rond point’ nini y’ahitwa mu Kanogo.
Mukamusoni w’imyaka 55 y’amavuko, yavukiye mu Kigarama cya Kicukiro, ahabyirukira abona abaturage bambukiranya imidugudu ya Byimana na Bwerankori n’amaguru, ndetse bakaba barahingaga mu mabanga y’iyo misozi yombi, ariko ubu si ko bimeze.
Mukamusoni agira ati “Mu mwaka wa 1999 aho hantu ubona twahambukaga n’amaguru, nta ruhurura yari ihari rwose, waratambukaga gutya n’amaguru ugafata hakurya, nta byo kuvuga ngo urasimbuka. Amazi yaciye iyi ruhurura ni akomoka ku nyubako n’imihanda byashyizwe ruguru iriya ku Irebero.”

Mukamusoni na bagenzi be baturiye iyo ruhurura bavuga ko ikibazo cyatangiye gukomera kuva mu myaka nka 10 ishize, kuko ari bwo ishyamba ryari ririmo gutemwa hubakwa imihanda hanashyirwa inyubako nini zirimo amashuri, inzu z’ubucuruzi n’imidugudu igezweho, ndetse n’ibyanya by’imyidagaduro.
Iyo ruhurura imaze guca umukoki wa metero hafi 10 z’ubugari n’izindi nk’izo z’ubujyakuzimu, yatumye inzego z’ibanze zitangira gusaba Mukamusoni na bagenzi be kwimuka, kuko aho batuye ubu habaye amanegeka, inzu zimwe zarashenywe abaturage bagenda batishyuwe, ariko n’izindi ngo zihari zidahari.
Ruhurura imaze kwica babiri mu myaka ibiri ishize, ikomeje gutera impungenge
Iyo ruhurura y’amazi amanuka ku Irebero ikomeje gutera impungenge abaturage bo mu midugudu ya Byimana na Bwerankori aho ikiraro cyambukiranya iyo midugudu yombi cyatangiye kuriduka.
Uwitwa Emmanuel Simugomwa ukunze kunyura kuri icyo kiraro avuga ko bahora mu muganda wo kugisana, ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Simugomwa agira ati “Dufite ubwoba ko iki kiraro cyazaridukana abantu, Mu biti 12 bikigize, bibiri gusa ari byo bifashe ku butaka kandi nabwo burimo kuriduka.”
Hepfo yaho mu isantere yitwa Nangumurimbo, umucuruzi uturiye ruhurura ivana amazi ku Irebero avuga ko imbere y’iduka rye hamaze gupfira abantu babiri mu myaka ibiri ishize, aho amazi yabatembanye akanatwara ibintu bitandukanye birimo za moto.
Agira ati “Umumotari yaparitse moto hano imbere y’iwanjye, imvura yarimo kugwa, amazi ahita ayitwara arayiheba burundu. Hashize nk’amezi abiri haje umuntu, nabwo amazi ahita amutembana, twamubonye hariya hepfo ya CGEM yarapfuye, kandi ubwo hari n’undi iyi ruhurura yari yatwaye mu mwaka wabanje.”
Abaturage bo muri ako gasantere bavuga ko batewe impungenge n’uko amazi ava ku Irebero n’ahandi, ahahurira akabateza imyuzure biturutse ku kuba ruhurura yarakozwe nabi igashyirwamo amakorosi.

Hepfo yo kuri Nangumurimbo mu Rwampara, ni ho buruhukiro bw’itaka n’ibindi bintu byose birimo ibiti, amabuye n’ibikoresho by’abantu byatwawe bifungira ikiraro cy’umuhanda wa kaburimbo uva i Gikondo CGM wambukira kuri ‘Cercle Sportif’.
Byabaye ngombwa ko Umujyi wa Kigali uhashyira imashini ishinzwe gusibura ruhurura kugira ngo imihanda n’ibindi bikorwa remezo bitarengerwa.
Kigali yabyaza ruhurura amashanyarazi ifatiye urugero kuri Tbilisi ho muri Georgia
Umujyi wa Tbilisi, umurwa mukuru w’igihugu cya Georgia i Burayi bw’iburasirazuba, wubatse ku buryo amazi y’imvura amanuka muri ruhurura (drainage systems) abyazwa amashanyarazi. Ubu buryo bushingiye ku ikoreshwa ry’ingomero nto (mini-hydro power plants) hamwe n’ububiko bw’izo ngufu muri za bateri(batteries).
Amazi y’imvura igwa mu mihanda, ku mbuga no ku bisenge by’inzu muri uwo mujyi akusanyirizwa muri za ruhurura n’impombo zabugenewe (stormwater channels), agahita ayoborwa mu ngomero nto ahari imashini zitwa turbines zikaraga zikabyara ingufu z’amashanyarazi(hydroelectricity).

Umuriro uva muri izo turbines ubikwa muri bateri nini (large-scale batteries) kugira ngo ukomeze gukoreshwa no mu gihe imvura itagwa, bikaba bituma Umujyi ubona umuriro mu buryo buhoraho.
Mu Rwanda na ho hari icyakorwa
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof François Naramabuye, impuguke mu bijyanye n’Ibidukikije, avuga ko gusakara cyangwa gukurungira imisozi (gusiza no gushyira kaburimbo cyangwa sima hasi), birimo guteza amazi y’imvura gutemba atwara ubutaka n’ibindi bikorwa bifite imbaraga nke, aho gucengera mu nda y’imisozi kugira ngo bireme amasoko.
Ibi bikaba byazateza kugabanuka kw’amazi mu mariba no gutuma amasoko amwe n’amwe akama burundu.

Kubera iyo mpamvu ngo Abanyarwanda bakwiye gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu mwaka wa 2007 zijyanye no gukoresha neza ubutaka.
Izi ngamba zatumye hashyirwaho gahunda yo kubaka inzu zigerekeranye kugira ngo ku butaka buto bushoboka abantu bahature ari benshi, “cyane ko ngo hari henshi ubutaka bukomeye bukaba bushobora kwikorera inzu zigeretse inshuro zirenga 10.”
Prof Naramubuye agira ati “Mu myaka ishize inzego zitandukanye zirimo izishinzwe ubutaka, ibidukikije, ubuhinzi n’izindi, zagiye zikora inyigo nyinshi cyane, ubuhanga burahari ahubwo ikibura ni ukubusakaza bahereye ku igerageza.”
Ati “Nk’urwo rugero utanze rwo gufata amazi, ukayashyira ahantu ukayabika ku buryo yakomeza kuba isoko yo mu mariba cyangwa se ukaba wayakoresha mu kubyara ingufu. MINAGRI yo yabiteguye kera cyane, ibijyanye no kubika amazi(akoreshwa mu buhinzi).”
Prof Naramabuye avuga ko inzego zishinzwe kwigisha abantu(amashuri) zikwiye kugira icyo zikora kugira ngo abantu bize babashe kubona imirimo, bafatiye ingero ku byo Tbilisi, Morocco (Marrakesh) n’ahandi bakora.
Umuyobozi w’imishinga y’ingufu zisubira mu Rwego rushinzwe Ingufu(REG), Jean Marie Vianney Uwizerwa, avuga ko kubyaza amashanyarazi za ruhurura bigomba kubanza gukorwaho ubushakashatsi mbere y’uko bitekerezwa kuba byashyirwa mu bikorwa.
Ati “Ibyo bintu birasaba ko bikorerwa ubushakashatsi, ubu kano kanya nta kintu nakwizeza pe, wareba ubuhaname bw’aho hantu ko bwaba bumeze nk’ubwa Kigali, ukareba niba imiturire y’aho babikora iteye nk’iyo muri Kigali, ibyo byose ubushakashatsi bukabigaragaza.”

Uwizerwa avuga ko ingomero nto zemerwa mu Rwanda zigomba kuba zitanga amashanyarazi ari munsi ya kilowati 1000, kandi nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Inganda (UNIDO), ruhurura isuka litiro 50 z’amazi mu isegonda yabasha gucanira ingo zigera kuri 50 kuko iba itanga ingufu zingana na kilowati 10(kW).


Ohereza igitekerezo
|