Amashyiga avuguruye yatangiye gukwirakwizwa mu Gihugu yitezweho kurengera ibidukikije

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko hari umushinga mushya ugiye gukwirakwiza mu gihugu amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere no gufasha abaturage guteka badahenzwe no kugura inkwi n’amakara nk’uko ubu bigenda.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu binyuze muri Sosiyete iyishamikiyeho ishinzwe guteza Imbere ingufu (EDCL), ku bufatanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

Bwana Issa Karera, Umukozi muri EDCL mu ishami ry’ibicanwa, avuga ko uriya mushinga watekerejwe bitewe n’ingaruka ikoreshwa ry’amakara n’inkwi nyinshi rikomeje kugira ku mashyamba n’ikirere.

Ati: “N’ubwo tubona abakoresha amakara biganje cyane mu mijyi, ubwinshi bwabo burahagije kugira ngo amashyamba ahungabane. Buriya kugira ngo ukore ikilo kimwe gusa cy’amakara, bisaba gutwika byibura ibiro 12 by’inkwi. Tekereza noneho kugira ngo umufuka umwe w’ibiro 50 uzuzure. Haba hagiye inkwi nyinshi cyane”.

Avuga ko abakoresha inkwi bakiri benshi cyane, bityo hakenewe uburyo bwo kugabanya izo bakoresha, byaba akarusho bakazivaho bagakoresha ibindi bizunganira nka pelete, gaz, yewe n’amashanyarazi.

Issa Karera ati: “Uyu mushinga rero twumva uziye igihe kandi uje ukenewe cyane. Uzafasha abaturage kubona amashyiga avuguruye adakenera ibicanwa byinshi bityo n’abakoresha inkwi n’amakara bakoreshe bike cyane. Hagenwe nkunganire kuri buri muturage ubarizwa mu cyiciro cya 1, icya 2 n’icya 3. Intego ni ukugira ngo buri wese yoroherwe n’ikiguzi kuri buri shyiga ku buryo bujyanye n’ubushobozi bwe.”

Issa avuga ko amashyiga azatangwa akoze mu buryo buvuguruye ku buryo adasohora imyotsi myinshi, ndetse akagira n’isuku aho ateretswe.

Ati: “Amashyiga arebwa n’uyu mushinga ari mu byiciro bitanu bijyanye n’uburyo ishyiga rikoze, uburambe bwaryo ndetse n’igicanwa rikoresha. Ayo mashyiga ni akoresha inkwi, amakara, burikete, palete, gazi, amashanyarazi n’ibindi bicanwa ba rwiyemezamirimo bazabasha kugaragaza ko bishobora kuboneka kandi bikagezwa ku mugenerwabikorwa mu buryo bumworoheye igihe cyose yaba abikeneye.”

Avuga ku miterere y’uyu mushinga, Issa yavuze ko kugira ngo ishyiga ryemerwe kandi rizatangweho nkunganire, bisaba rwiyemirimo uricuruza kubanza kugirana amasezerano y’imikoranira na “BRD” ndetse na “EDCL”. Ibi kandi bigakorwa ari uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) cyabanje gusuzuma iri shyiga kikemeza ko ryujuje ubuziranenge n’amabwiriza ngenderwaho y’umushinga.

Ati: “ishyiga ryujuje ibisabwa ryoherezwa gupimwa muri RSB ikiguzi cyo gupimisha kizishyurwa n’umushinga. Ibyavuye mu isuzuma ry’ishyiga nibyo bizatuma Rwiyemezamirimo yemererwa kugirana amasezerano ya nkunganire na banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) inyuzwamo amafaranga y’umushinga.

Mu buryo buvuguruye bwo guteka harimo no gukoresha Gaz
Mu buryo buvuguruye bwo guteka harimo no gukoresha Gaz

Issa avuga ko intego y’uyu mushinga ari ukorohereza ingo zisaga ibihumbi Magana atanu (500,000), kwigurira amashyiga arondereza ibicanwa, yizewe mu buziranenge kandi arengera ibidukikije. Umushinga ugamije kandi kongera umubare w’abikorera bakora aya mashyiga n’abayacuruza mu gihugu.

Ati: “Intego ni ukugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’amakara mu mijyi, no kugabanya kurambiriza ku nkwi gusa mu bice by’icyaro”.

Issa avuga ko Ingano ya nkunganire itangwa kuri buri shyiga hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa arimo ndetse n’urwego rw’ ishyiga yifuza ririmo.

Avuga ko ba Rwiyemezamirimo bifuza kuzakorana n’uyu mushinga basabwa gusinya amasezerano y’ubufatanye na REG binyuze mw’ishami ryacyo rya EDCL, bakuzuza ifishi iboneka ku rubuga rwa REG isaba amakuru ku mashyiga bakora cyangwa bacuruza kugira ngo harebwe ko ryujuje ibisabwa.

Muri gahunda y’iterambere, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’ingo zikoresha inkwi ukagera byibura kuri 42% bitarenze umwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndi kirehe; nabona ishyiga gute?

Naasson yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Nibyiza rwose! ariko nibiza bihenda bizagurwa nabacye kuko na gaz abenshi twazivuyeho kubera ibiciro bihanitse?

Nkujyane joseph yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ndumvaiyo gahunda ari nziza,ariko se,kumashyiga y’amashanyarazi,mwateganyije amashyiga adatwara umuriro mwinshi ugereranyije n’ayo dusanzwe tubona ku isoko?

Habiyaremye yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka