Amashuri yose yo mu gihugu azaba afite ibiti bisaga miliyoni umunani muri 2030

Ibigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu bigomba kuba byateye ibiti birenga miliyoni umunani bitarenze umwaka wa 2030.

Umuryango ADRRES watangiye gufasha abanyeshuri gutera ibiti
Umuryango ADRRES watangiye gufasha abanyeshuri gutera ibiti

Ibi bigo bizafashwa n’Umuryango w’urubyiruko rurengera ibidukikije witwa Advocacy to Disaster Risk Reduction and Environmental Sustainability (ADRRES), kwishakira ingemwe z’ibiti zizaterwa n’abanyeshuri.

Urubyiruko rwa ADRRES ruvuga ko Leta y’u Rwanda yarwemereye kongera ibiti mu gihugu rwifashishije abanyeshuri guhera ku mashuri abanza kugeza muri za kaminuza.

Ubwo batangizaga gahunda yiswe “Nkurane nacyo” mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu mu karere ka Gasabo, Umuyobozi wa ADRRES, Kaje Rodrigue yijeje ko ibyo biti bizaba byabonetse mu mwaka wa 2030.

Agira ati:”Iyi gahunda ya ‘nkurane nacyo’ izajya mu gihugu cyose aho tuzatera ibiti bivangwa n’imyaka, iby’imbuto ndetse n’iby’imirimbo”.

“Dufite icyizere ko intego yacu yo gutera ibiti miliyoni umunani izagerwaho, kuko abantu bazabyitabira bashingiye ku biza babona birimo inkangu n’imyuzure”.

Kaje avuga ko bazajya berekera amashuri uburyo irerero ry’ibiti(pepiniere) rikorwa, kugira ngo ubwayo abashe kwiterera ibiti no kubijyana mu baturage.

Ku ikubitiro umuryango ADRRES uvuga ko wamaze gushyira amarerero y’ibiti mu bigo by’amashuri 12 byo mu turere twa Gasabo na Bugesera.

Abana bo mu rwunge rw'amashuri rwa Kagugu bavuga ko mu gutera ibiti bahamenyera akamaro kabyo
Abana bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu bavuga ko mu gutera ibiti bahamenyera akamaro kabyo

Ku rundi ruhande, bamwe mu bana bateye ibiti mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu bavuga ko iki gikorwa kiri mu bibafasha kumenya akamaro k’ibiti mu buzima bw’abantu.

Nisingizwe Clarisse wiga mu mwaka wa gatandatu agira ati:”Izi nkwi ubona hamwe n’amakara bituruka ku biti tugiye gutera, ibiti bidahari ntabwo twarya kuko ibiribwa byinshi bituruka mu biti”.

Mugenzi we witwa Ingabire Ariella akomeza asobanura ko iyo amazu adakikijwe n’ibiti aba afite ibyago byo kugurukanwa n’umuyaga.

Umuyobozi w’Urwugenge rw’amashuri rwa Kagugu Catholique, Habanabashaka Jean Baptiste avuga ko iryo shuri rizagira uruhare runini cyane mu gutera ibiti byinshi kuko rifite abanyeshuri barenga ibihumbi birindwi.

Ati:”Twabishyize mu mihigo y’abanyeshuri n’abarimu ko buri mwana agira igiti cy’umurimbo n’icy’imbuto atwara mu rugo, tugomba kugira nibura ibiti ibihumbi birindwi (nk’uko umubare w’abana ungana)”.

Urubyiruko rugize umuryango ADRRES ruvuga ko ruzafasha abanyeshuri gutera ibiti miliyoni umunani
Urubyiruko rugize umuryango ADRRES ruvuga ko ruzafasha abanyeshuri gutera ibiti miliyoni umunani

Ministeri y’uburezi(MINEDUC) itegeka buri kigo by’amashuri kuba icyigererezo cy’iterambere mu gace gikoreramo. Ni muri urwo rwego abanyeshuri b’i Kagugu basabwa gutoza imiryango yabo gutera ibiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkumuvugizi w’Umuryango wa ADRRES organiza ugizwe n’urubyiruko rwarangije kaminuza mwishami ry’ibidukikije;twiyemeje kugira uruhare runini dushira mubikorwa ubumenye twakuye mwishuri binyuze muri Gahunda yo kurengera ibidukikije ya NKURANENACYO. Iyigahunda izafasha igihugu kugera mwiterambere rirambye. Turizera tudashidikanya ko ibiti miliyoni umunani (8,000,000) bizaterwa mugihugu cyose mugihe cyimyaka 14(2017-2030) tugendeye kumbanzirizamushinga (Pilot project) twakoreye mubigo 12 mukarere ka Gasabo na Bugesera aho twateye ibiti 1,680 byimbuto ziribwa na 1,560 byimirimbo. Turikwubaka irerero ryingemwe (Pepiniere) mubigo byose uko ari 12. Ibyo bizafasha abana basaga 18,988 biga mubigo 12 twatangiranye iyi gahunda kurera no gutera ibiti birenga 18,988 mubigo bigamo ndentse naho batuye. Ibyo bizagerwaho bitarenze mukwezi kwa 11/2019. Turasaba abanyarwanda bose gufata iyi gahunda nkiyabo. Tubashimiye ubufatanye mukubungabunga ibidukikije

Kaje Rodrigue yanditse ku itariki ya: 2-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka