Amasashi na pulasitike bikoreshwa mu Rwanda ni byinshi ku buryo kubyegeranya bigoye - Eng. Ruhamya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) kiratangaza ko ibikoresho bya pulasitike n’amasashi bikoreshwa mu Rwanda ari byinshi cyane, ku buryo uburyo bwo kubikusanya no kubibyazamo ibindi bikoresho bitoroshye.

Aha ni ho bakusanyiriza amasashe mbere yo kuyoza ngo akoreshwe
Aha ni ho bakusanyiriza amasashe mbere yo kuyoza ngo akoreshwe

REMA ivuga ko no mu bihugu byateye imbere, ibikoresho bya pulasitike bibasha kwegeranywa no kubyazwa umusaruro ku kigero cya 9% gusa.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za pulasitike n’amasashi ku iyangirika ry’ikirere, REMA ivuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwirinda ko ibyo bikoresho byandagara ku musozi, ahubwo hagashakishwa uko hajyaho inganda zibibyazamo ibindi bikoresho.

Eng. Colette Ruhamya umuyobozi wa REMA yabitangaje tariki 06 Werurwe 2019, ubwo yatahaga uruganda AgriPlast Ltd rukora ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, rubikoze mu myanda y’amasashi na pulasitike.

Hatashywe uruganda rukora ibikoresho binyuranye mu masashi
Hatashywe uruganda rukora ibikoresho binyuranye mu masashi

Uruganda AgriPlast Ltd ruherereye mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, mu gace kahariwe inganda.

Uru ruganda rukora amashitingi akoreshwa mu buhinzi, ibihoho byifashishwa mu gutubura ingemwe, imifuka ibikwamo imbuto z’ibirayi n’ibindi.

Eng. Ruhamya avuga ko ubu ikiri gushyirwamo ingufu ari ukwirinda ibikoresho bya pulasitike n’amasashi byandagara hirya no hino, ahubwo hagashyirwa ingufu mu kubyegeranya no kubikoramo ibindi byongera bigakoreshwa.

Ati “Pulasitike dukoresha ni nyinshi cyane ku buryo utakwegeranya ngo uzirangize. N’ibihugu byateye imbere, recycle (kwegeranya) ikorwa ku 9% ya pulasitike zose baba bakoresheje.

Imashini yoza amasashi
Imashini yoza amasashi

Turashaka kugerageza rero kugira ngo icya disposal (kwandagara) kiveho burundu, cyangwa zibe nke cyane bishoboka, ibindi byose bisigare muri recycle(kwegeranya), muri reduce(kugabanya), na reuse(kubibyaza ibyongera gukoreshwa)”.

Ni uruganda rw’umunyarwanda Nduwayezu Leon, watangiranye igitekerezo cyo gukusanya amasashi n’indi myanda ya pulasitike akajya abigurisha hanze y’igihugu.

Nyuma ngo yaje kunguka igitekerezo cy’uko ashobora kwishingira uruganda rwe, rukora ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buhinzi, akoresheje ayo masashi na pulasitike.

Nduwayezu avuga ko kuva uru ruganda rwatangira gukora, abantu batakibona amasashi nk’adafite akamaro cyangwa se nk’ateje ibibazo, kuko bayabyaza amafaranga.

Ati” Ubu twashyizeho abantu batuzanira amasashi mu gihugu cyose, isashi rero ubu abantu bayibonamo igisubizo ku bibazo byo kubona amafaranga. Ntabwo ikiri ikibazo cy’umwanda abantu bajugunya”.

Zimwe mu mashini zifashishwa mu gukora ibikoresho mu mashashi
Zimwe mu mashini zifashishwa mu gukora ibikoresho mu mashashi

Uruganda AgriPlast Ltd ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 500 by’amasashi n’indi myanda ya plastic bikabyazwamo ibindi bikoresho, Urwo ruganda rufite gahunda y’uko mu kwezi gutaha ruzaba rutunganya toni imwe y’amasashi.

Uru ruganda kandi ubu rufite gahunda yo gukora ibikoresho by’ubwubatsi hakoreshejwe amacupa ya pulasitike.

Ni uruganda rwatwaye miliyoni 410 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyoni 100 z’inkunga, rwatewe n’ikigega cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, mu mushinga wacyo witwa PSDAG.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka