Amajyepfo: MINIRENA yahagurukijwe n’ikibazo cy’ubutaka butwarwa n’inzuzi n’imigezi
Minisiteri y’Umutungo Kamere yahagurukiye ikibazo cy’ubutwarwa n’inzuzi n’imigezi muri tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, isaba abayobozi bireba gufata ingamba zirimo no kuba hatangwa ibihano kubabigiramo uruhare bateza isuri.
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri wa MINIRENA Dr. Vincent Biruta mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri iyi ntaramu Ntara y’Amajyepfo guhera kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nyakanga 2015.

Muri uru ruzinduko ruzasorezwa mu ntara y’Uburengerazuba, azaba akorana inama n’abarebwa no gukumira ikibazo cy’ubutaka butwarwa n’inzuzi n’imigezi muri izo ntara.
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko ikibazo cy’isuri kigeze n’aho cyangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya 1, ruri i Mushishiro mu karere ka Muhanga rwatanzweho akayabo ka miliyoni 125 z’amadolari y’Amerika.
Yagize ati “Ubutaka burimo buraducika bujyanwa n’amazi y’inzuzi n’imigezi kandi ari umutungo kamere wacu nk’Abanyarwanda.”

Asobanura uburemere bw’iki kibazo cy’ubutaka butwarwa n’amazi, yanagaragaje n’ibyakorwa kugira ngo ubwo butaka burengerwe, aho kujya i mahanga butwawe n’inzuzi n’imigezi bukabyazwa umusaruro aho buba buri mu gihugu.
Ati “Ubutaka bushobora kurengerwa hakorwa amaterasi y’indinganire, gutera ingano n’imbingo ku kombi z’ibiyaga, imigezi n’inzuzi.”
Dr. Biruta yanavuze ko ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugenda bukorerwa mu turere tumwe na tumwe two muri iyi Ntara, nabwo buri mu biteza isuri ubutaka nk’umutungo kamere bukahagendera.
Yavuze ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagaragaweho kwangiza ubutaka babuteza isuri bagomba gufatirwa ibyemezo, birimo gucibwa ibihano ndetse no kuba bahagarikwa burundi nka kimwe mu bihano bikarishye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yatangaje ko mu makompanyi atatu yari muri ako karere acukura amabuye y’agaciro, imwe muri yo mu minsi ishize yahagarikiwe kudakora mu buryo burengera ibidukikije.
Mu ntara y’Amajyepfo uturere turebwa no guhagurukira by’umwihariko ikibazo cy’ubutaka butwarwa n’inzuzi n’imigezi harimo Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye naho mu Ntara y’uburengerazuba ni Ngororero, Rutsiro na Karongi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo rwose ni ngombwa. Ariko se koko no kurengera ibyacu bagombe kubitwingingira! Ababishizwe bose babyiteho.