Amajyepfo: Hagiye gukazwa amategeko ku bangiza ibidukikije

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, aratangaza ko hatangiye ubukangurambaga mu nzego z’ibanze n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije birimo n’amashyamba mu gice cy’Amayaga.

Abaturage biyemeje ko bagiye kurinda iri shyamba agasozi ntikazongere kuba ubutayu
Abaturage biyemeje ko bagiye kurinda iri shyamba agasozi ntikazongere kuba ubutayu

Guverineri Kayitesi avuga ko igihe abaturage bakomeza kwangiza ibidukikije, hazanarebwa icyo amategeko ateganya abagaragaweho ibikorwa byo kwangiza amashyamba bagakurikiranwa mu mategeko.

Agasozi ka Kanyinya mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, kari gateyeho ishyamba ryagiye ritemwa buhoro buhoro mu kajagari, kugeza igihe ishyamba ryose rishize ku buryo uhageze abona kenda kuba nk’ubutayu.

Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda, bamaze gutera ibiti bya pinusi n’inturusu ingemwe 5,000 mu rwego rwo kongera gusubiranya aka gasozi kari kibasiwe n’isuri kubera ishyamba ryashizeho.

Abaturage biyemerera ko ubwabo ishyamba ryahahoze ryangijwe na bagenzi babo ibiti byose bigatemwa, ariko bakaba biyemeje kugira uruhare mu kongera kubitera no kuzabirinda.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko bumwe mu buryo bwo kubifata neza bwatekerejwe ari uguha ubwo butaka abaturage bakabuhinga babagarira n’ibyo biti kandi hakirindwa ko amatungo yabyonona, abazarenga ku mabwiriza yo kubibungabunga bakazakurikiranwa mu mategeko.

Guverineri Kayitesi na CP Munyambo batera igiti
Guverineri Kayitesi na CP Munyambo batera igiti

Agira ati “Abaturage ni bo bongeye kwegera ubuyobozi basaba ko hakongera hagaterwa ibiti bigaragaza icyizere cyo kuzabifata neza, harimo n’abasabwe kuzabicunga ku buryo bitangizwa n’amatungo, ariko ikindi amategeko azakazwa ku bo byagaragaraho ko bari kubyangiza”.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Commissioner of Police Munyambo Bruce, avuga ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gufatanya n’abaturage ngo hongere gusanwa amashyamba agenda yangirika, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kungurana ibitekerezo mu bufatanye bwo gucunga umutekano.

Ingemwe 5000 zongeye guterwa ku gasozi ka Kanyinya
Ingemwe 5000 zongeye guterwa ku gasozi ka Kanyinya

Agira ati “Turifuza ko inyungu zigaragarira mu bufatanye bwacu n’abaturage zikomeza kubageraho, inyungu zo kubungabunga ibidukikije na zo zibagereho, turabasaba kubibungabunga n’aho bitaragera bikorwe hanyuma byose bikagenda neza iyo dufatanyije na bo kurwanya ibyaha”.

Akarere ka Kamonyi kamaze guterwa ibiti kuri 20% by’ubuso bwose bw’akarere, naho ibikorwa byo gusana urusobe rw’ibinyabuzima mu turere tw’amayaga bikaba bikomeje mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ahari guterwa ibiti bitandukanye birimo amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka