Amafoto: Ibiza byibasiye imihanda mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu gihe imihanda itari gukoreshwa cyane muri ibi bihe imirimo myinshi yahagaze mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, imihanda imwe n’imwe mu Ntara y’Amajyaruguru ikomeje kwangizwa n’ibiza by’imvura, aho imwe muri yo isaba ingengo y’imari nini ya Leta ngo ibashe gutunganywa.

Amazi y'imvura akomeje kwangiza ibikorwa remezo by'imihanda
Amazi y’imvura akomeje kwangiza ibikorwa remezo by’imihanda

Imwe muri iyo mihanda yangiritse mu buryo bworoheje burimo inkangu, irimo kwitabwaho n’abakozi basanzwe bashinzwe isuku mu mihanda, ariko hari n’aho imihanda yangiritse, irariduka ku buryo bukeneye imbaraga zisumbuyeho za Leta.

Mu ruzinduko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akomeje kugirira mu duce tunyuranye tw’iyi Ntara asura iyo mihanda, yabwiye Kigali Today ko imihanda ikomeje gutenguka kubera imvura nyinshi ikomeje kugwa muri ako gace k’imisozi miremire, nubwo hatarabaho ikibazo cyafunga umuhanda ku buryo utaba nyabagendwa.

Yagize ati “Turi mu misozi miremire, imihanda iratenguka cyane muri ibi bihe by’imvura, ariko ntituragira umuhanda ucika ku buryo ubuza serivisi zinyuranye z’ingendo. Ahenshi usanga ari igitaka cyagiye kimanukira mu mihanda, ariko bigakurwamo serivisi zifashisha imihanda zigakomeza.

Uwo muyobozi avuga ko hari imihanda yangiritse cyane ku buryo bisaba imbaraga za Leta, aho agira ati “Twasabye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Minisiteri y’Ibidukikije ko bazirikana imihanda yangiritse, nk’umuhanda wa Base-Butaro umuze nabi cyane.

Guverineri Gatabazi asura imihanda yagiye yangirika mu Ntara y'Amajyaruguru
Guverineri Gatabazi asura imihanda yagiye yangirika mu Ntara y’Amajyaruguru

N’umuhanda wa Ruli-Coko uturutse muri Nzove, ni imihanda ikwiye kwitabwaho mu buryo budasanzwe. Imihanda yarangiritse, ibishanga bimwe byarangiritse, ibindi byagiye biva ku mihanda bikagenda, ni ugusaba ko byakongera bigasubizwaho”.

Iyo mihanda yangiritse cyane nyuma y’aho abakozi bashinzwe isuku mu mihanda inyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru bahagarikiwe akazi, ubwo hari hatangijwe gahunda ya Guma mu rugo kubera ibi bihe bya Coronavirus.

Abo bakozi bakomeje kugaragaza ko imihanda ikomeje kwangirika nyuma yaho bahagarikiwe ku kazi, basaba ko bagarurwa mu kazi.

Ni icyifuzo cyumviswe n’ubuyobozi bw’uturere tw’Intara y’Amajyaruguru nyuma yo kubona ko imihanda ikomeje kwangirika bubasaba kugaruka mu kazi.

Ubu batangiye gukemura bimwe mu bibazo byoroheje bikomeje kuba byakwangiza imihanda, nko gusukura imiferege y’amazi, kuvanaho itaka ryaridukiye mu mihanda, gutera ibiti bifata imihanda n’ibindi.

Andi mafoto:

Abakozi bashinzwe isuku mu mihanda bakomeje gusibura imihanda yangijwe n'ibiza
Abakozi bashinzwe isuku mu mihanda bakomeje gusibura imihanda yangijwe n’ibiza
Igice cy'umuhanda Gakenke-Ruli-Giticyinyoni uhuza Uturere twa Gakenke, Rulindo na Nyarugenge wamaze kwangirika
Igice cy’umuhanda Gakenke-Ruli-Giticyinyoni uhuza Uturere twa Gakenke, Rulindo na Nyarugenge wamaze kwangirika
Imihanda mu Ntara y'Amajyaruguru ikomeje kwangizwa n'ibiza
Imihanda mu Ntara y’Amajyaruguru ikomeje kwangizwa n’ibiza
Imwe mu mihanda yegereye umuhanda munini wa Gakenke-Ruli-Giticyinyoni yamaze kwangirika
Imwe mu mihanda yegereye umuhanda munini wa Gakenke-Ruli-Giticyinyoni yamaze kwangirika
Umuhanda Gakenke-Rulindo wugarijwe n'ibiza by'imvura
Umuhanda Gakenke-Rulindo wugarijwe n’ibiza by’imvura
Umuhanda Gakenke-Rulindo wugarijwe n'ibiza by'imvura
Umuhanda Gakenke-Rulindo wugarijwe n’ibiza by’imvura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka