Akagera: Imvubu yagiye konera abaturage izajya yicwa

Abaturage baturanye n’ishyamba rya parike y’Akagera bamaze guhabwa amabwiriza yo kwica imvubu ziva mu biyaga bya parike y’Akagera zikajya kubonera imyaka.

Mu ruzinduko guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yagiriye mu karere ka Kayonza akanasura abaturage bo mu murenge wa Ndego uturanye na parike y’Akagera, abaturage bamutuye ikibazo cy’imvubu zibonera ndetse ntibanabone n’uwabaha indishyi.

Mukamazimpaka Filomena, umukecuru w’imyaka ikabakaba 70, yabwiye Uwamaliya ko kubera ukuntu imvubu zakunze kumwonera we yafashe icyemezo cyo kurara mu mirima ye azirukankana igihe zije kumwonera.

Yagize ati “Ubu nubatse agashitingi mu murima niho nsigaye nirarira…Dore aka kaboko kanjye k’iburyo ntikagikora neza kubera kurara ntera imvubu ibishirira by’umuriro. Reba uko ngana uku sinkisinzira, ubu ndara ndwana n’imvubu bukarinda bucya, ahubwo njya ngira ikibazo ko zizanyivugana”.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburasirazuba, General Dan Gapfizi, wari wasuye aba baturage hamwe na guverineri w’iyi ntara, yabwiye abaturage ba Ndego ko hari amabwiriza y’uko imvubu yavuye mu mazi ikaza konera abaturage yicwa. Yongeyeho ko umuturage ujya kwica imvubu mu kiyaga we abihanirwa n’amategeko.

Yagize ati “Ubu hari amabwiriza ko imvubu yasohotse mu mazi ije kubonera iraswa, mujye mugerageza kuzitega nibibananira mwiyambaze polisi, ibyo twabyumvikanyeho na ORTPN. Gusa umuturage we uzayisanga mu mazi akayicira yo, uwo we azabiryozwa.”

Abaturage bo mu murenge wa Ndego bavuze ko bashimishijwe cyane n’icyo cyemezo cyafashwe cyo kwikiza imvubu yaje kubonera bakavuga ko bizatuma noneho babasha kubona umusaruro mwiza.

Umwe muri bo yagize ati “Ubusanzwe zazaga kutwonera tukazirebesha amaso…ngo wari kwibeshya ukayikoraho se? bari guhita bakumanika. Ariko ubwo baduhaye uburenganzira tuzajya tuzitega kandi umusaruro wacu uziyongera byanze bikunze”.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka