Aho ikimoteri cya Nyanza kizimurirwa habonetse

Ahitwa Muremure mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo niho hazajya hamenywa imyanda hagasimbura aho yari isanzwe imenywa i Nyanza.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butangaza ko aho ibi bikorwa byimuriwe ntacyo bizabangamira abaturage n’ibidukikije kuko ntaho bizahurira n’amasoko y’amazi ashobora kwandura.

Igikorwa cyo kubaka ahazashyirwa imyanda hashya kizatwara akayabo ka miyari 1.3; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Alphonse Nzeyimana.

Umuyobozi w’umurenge wa Nduba, Godfrey Karamuzi, yemeza ko kwimurira ikimoteri cy’imyanda i Nduba ntacyo kizabangamiraho abaturage kuko batacyegereye. Avuga ko abaturage ba Nduba bashobora kuzabona imirimo mu kubaka icyo kimoteri cyangwa bakiga imishinga yo kubyaza umusaruro uwo mwanda hakorwamo ibindi bikorwa.

Mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe yasabye ko ahamenywa imyanda i Nyanza ya Kicukiro hafungwa hagashakwa ahandi kuko huzuye imyanda igatera ibibazo ku baturage bahaturiye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wowe Sylidio Sebuharara uzabanze ujye kuri terrain urebe ko aho hantu nta baturage bahatuye;uzumirwa.

Xavi yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka