Afurika ikwiye gushakira hamwe uko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe cyakemuka - Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje kwikorera umutwaro uturuka ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, nyamara ari wo mugabane ugira uruhare ruto mu guhumanya ikirere.

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Kabiri, mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakuru, bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ibihe, irimo kubera i Nairobi muri Kenya guhera ku wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023.
Perezida Kagame avuga ko buri mwaka isi yibutswa ubukana bw’imihindagurikire y’ibihe, ndetse agaragaza ko ubushakashatsi buheruka kugaragazwa, bwerekanye ko ukwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2023, ari ko kwezi kwagaragayemo ubushyuhe bwo ku rugero rwo hejuru mu mateka ya muntu.
Aha ni ho Umukuru w’Igihugu ahera asaba ibihugu bya Afurika kudakomeza kurebera, ko ahubwo bikwiye gushakira hamwe icyakorwa ngo icyo kibazo gikemuke.

Perezida Kagame avuga ko bidakwiye ko hakomeza kubaho kwitana bamwana kuri iki kibazo, ko ahubwo Umugabane wa Afurika ukwiye gufata iya mbere mu gushakira umuti iki kibazo.
Perezida Kagame yavuze ko nko mu Rwanda, hari gahunda yo gushishikariza abagize inzego z’abikorera gushyira imbaraga mu kubaka ubukungu butangiza ikirere, by’umwihariko binyuze mu kureshya abashoramari ngo bashore imari mu Rwanda.

"Africa continues to carry the burden of rising temperatures, despite contributing the smallest share of global greenhouse gas emissions. We cannot just keep talking about it without doing what is required to fix the problem. This is unfair, but in the long run, playing the blame… pic.twitter.com/8ZasETqnAQ
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 5, 2023
Ohereza igitekerezo
|