Abimuwe mu nkengero za Gishwati bamaze imyaka icumi bishyuza ingurane

Hari abaturage bimuwe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati batangaza ko amafaranga y’ingurane bemerewe amaze imyaka icumi atarabageraho.

Imyaka ibaye myinshi bategereje kwishyurwa ingurane y'ubutaka bimuwemo
Imyaka ibaye myinshi bategereje kwishyurwa ingurane y’ubutaka bimuwemo

Abaturage 6,499 ni bo bimuwe mu nkengero za Gishwati ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu, mu gihe abandi bahimuwe ari abo ku ruhande rw’akarere ka Nyabihu. Icyakora umubare munini w’abaturage batarishyurwa ni uw’abatuye mu Karere ka Rubavu.

Abaturage 535 ni bo bataruzuza amakuru basabwa kugira ngo bashobore kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 68 n’ibihumbi 939 n’amafaranga 165, mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abujuje amakuru basabwa amafaranga yabagezeho.

Kigali Today iganira n’abimuwe mu nkengero za Gishwati ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu, bayitangarije ko hari abujuje ibisabwa ariko amafaranga atarabageraho, bakaba batari ku rutonde rw’abatarishyurwa bakibaza uko byagenze.

Ntamfurayishyari Debora umaze imyaka itandatu yimuwe mu nkengero za Gishwati, avuga ko yujuje ibisabwa ariko akaba atarabona amafaranga.

Yagize ati “Twakoze inama nyinshi ndetse tukajya ku murenge ariko ntitwibone, n’uyu munsi nazanye indangamuntu na nimero y’ubutaka ariko ntibansomye mu bazabona amafaranga cyangwa abafite ikibazo kandi sinigeze mbona amafaranga.”

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko abaturage 5,964 bujuje amakuru asabwa bamaze kwishyurwa naho abatarishyurwa ngo ntibaruzuza amakuru akenewe.

“Hishyuwe abaturage 5,964, ariko tugenzuye dusanga hari abandi 535 bitewe n’uko batujuje amakuru, ubu hari 204 bari batanze amakuru atuzuye ubu bamaze kuyuzuza bagiye guhabwa amafaranga yabo, hari abandi baturage 141 bo batatanze amakuru yuzuye ku buryo bahabwa amafaranga, ariko dufite n’abandi 394 bagomba guhabwa amafaranga ariko batigeze batanga amakuru ngo bishyurwe tugishakisha.”

Ni amafaranga atangwa biturutse muri Ministeri ishinzwe umutungo kamere, abaturage bakavuga ko babwirwa ko bishyuwe bagera kuri banki bakabura amafaranga imyaka ikaba ibaye myinshi.

Abaturage 5,964 ni bo bamaze kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyari, naho abatarishyurwa ni 535 bagomba guhabwa miliyoni 68, 939,165.

Umushinga wo kwimura abaturage bari batuye mu nkengero za Gishwati mu Karere ka Rubavu wasabwaga miliyari 1, 026, 398, 883 yo kwishyura ingurane y’amasambu 6,499.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka