Abiga muri Kaminuza basabwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu byanya bikomye

Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco(UNESCO), iyi komisiyo ikaba yitwa CNRU(mu mpine), irasaba urubyiruko rw’abanyeshuri kubungabunga ibyanya bikomye bya Gishwati-Mukura n’ishyamba ry’Ibirunga.

Mu byanya bikomye urugero nko muri Pariki ya Nyungwe habonekamo urusobe rw'ibinyabuzima bitandukanye harimo inyamaswa n'ibiti by'amoko atandukanye
Mu byanya bikomye urugero nko muri Pariki ya Nyungwe habonekamo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye harimo inyamaswa n’ibiti by’amoko atandukanye

CNRU yahaye uyu mukoro abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda ku wa 22 Gicurasi 2020, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bigize isi.

Buri myaka ibiri UNESCO ihuza urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye byo ku isi(rugize ihuriro ryiswe MAB Youth Forum), bakagaragaza aho bagejeje ibikorwa byo kubungabunga ibyanya bikomye mu bihugu baturukamo.

U Rwanda rwahagarariwe muri iryo huriro bwa mbere muri Nzeri 2019 mu nama yabereye mu Bushinwa. Nyuma yaho, bamwe mu rubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no muri "African Leadership University(ALU) na bo bahise bashinga ihuriro ku rwego rw’igihugu ryitwa Rwanda MAB Youth Network.

Umuyobozi w’Ishami rya CNRU rishinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingénieur Dominique Mvunabandi avuga ko ahandi ku isi Urubyiruko rwamaze kubaka ihuriro rikorana na Leta z’ibihugu byabo, imiryango itari iya Leta n’abikorera, mu rwego rwo gucunga ibyanya bikomye, agasaba urubyiruko rw’u Rwanda kubigiraho.

Ingénieur Mvunabandi yagize ati "Aba banyeshuri bagomba kumenya aho ibyanya bikomye biherereye, bakamenya ngo ’harimo iki’, ubukerarugendo buhakorerwa ni ubuhe, ese ibyo byanya byibasiwe bite na ba rushimusi?"

Ati "Iyo barenze ibyo batangira kubyaza umusaruro, buriya n’ubwo bakiri abanyeshuri muri Kaminuza, ndabashimira ko bamaze kwishyira hamwe, bajya bakora inama, turagira ngo igihe habayeho Kwita izina ingagi(ni urugero), barebe uburyo babimenyekanisha".

Ingénieur Mvunabandi akomeza avuga ko umuterankunga wa mbere abanyeshuri bagomba kwishakira ari Kaminuza bigamo, hanyuma CNRU ikaza yunganira imishinga bamaze kugeraho.

Ati "Nka buriya umuntu wakora umushinga ugaragaza amateka y’ishyamba rya Gishwati uko ryagiye ribaho kugeza ubu, cyangwa uwakoresha amarushanwa y’uburyo abarituriye baribona n’uburyo bashobora kuribungabunga, twamufasha".

Ishyamba rya Gishwati
Ishyamba rya Gishwati

Uwitwa Prosper Iradukunda na mugenzi we Nkusi Célestin biga ibijyanye n’amashyamba muri Kaminuza y’u Rwanda bakaba ari bo bahagarariye MAB Youth Network mu Rwanda, bavuze ko biteguye kubanza gushaka ubunararibonye kuri bagenzi babo bo hirya no hino ku isi.

Bavuga ko bifashishije ikoranabuhanga ry’iya kure, mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2020, bakoranye inama nyunguranabitekerezo n’urubyiruko rwo mu bihugu 84, aho baganiriye ku buryo ibyanya bikomye mu bihugu byabo bibungabunzwe.

Iradukunda agira ati "Muri ibyo biganiro hagaragajwe icyerekezo 2,050 aho twerekana uburyo bwiza bwo kubana n’ibidukikije, kikazaba ari igihe kigaragaza ko nta kugabanuka k’urusobe rw’ibinyabuzima bikendera".

Ati "Ni igihe kandi bantu bazaba basobanukiwe neza ibijyanye no kwirinda gushyira imyanda mu mazi, kwirinda guhumanya ikirere no kudatema amashyamba ku rugero rukabije, icyo ni cyo cyerekezo cyo kubana neza n’ibidukikije".

CNRU ivuga ko ibyanya bikomye mu Rwanda ari ubuturo bw’inyamaswa zitandukanye harimo ingagi n’inguge ziri mu nzira zo gukendera ku isi, hakaba ibimera bitandukanye bishobora kuvamo n’imiti, ndetse akaba ari ho soko y’imigezi ya Nil na Congo ibeshejeho abatuye umugabane wa Afurika.

Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO ikomeza isaba inzego kuzirikana akamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima mu gihe harimo kwizihizwa iminsi mpuzamahanga itandukanye muri uku kwezi kwa Gicurasi no mu ntangiriro z’ugutaha kwa Kamena.

Iyi Komisiyo ivuga ko imibanire myiza y’umuntu n’ibidukikije igaragazwa n’isi itoshye isa n’icyatsi kibisi, imigezi n’ibiyaga bifite amazi y’urubogobogo, ikirere gifite ubururu bukeye ndetse n’ibinyabuzima byose byishimiye kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka