Abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara bibasiye amashyamba

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere inyongeramusaruro (IFDC) bugaragaza ko abaturage bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bangiza amashyamba cyane kuko 95% by’ingufu bakoreshwa mu ngo zitukuka ku nkwi n’amakara batema mu mashyamba.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, IFDC yatangije umushinga ugamije kugabanya iyangizwa no kongera umusaruro w’ibiti watangijwe (Sustainable Energy Production through Woodlots).

Iki kigo gitangaza ko kugira ngo ikibazo cy’itemwa ry’ibiti gikemuke mu karere k’Ibiyaga bigari, hakenewe ko abaturage bafashwa kongera ubuhinzi bw’amashyamba kandi bakanafashwa kugabanya ikoreshwa ry’inkwi binyuze mu gukora amakara ku buryo bwa kijyambere.

IFDC ivuga ko gukomeza gutema ibiti nta gutera ibindi bibisimbura byangiza ibidukikije ndetse n’ubuhinzi bukahazaharira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka