Abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura barishimira iterambere igenda ibagezaho
Nk’uko bisanzwe abaturiye Pariki z’Igihugu bagira icyo bagenerwa ku mafaranga yinjizwa n’izo Pariki biciye mu bukerarugendo (Tourism Revenue Sharing), bikabafasha kubona ibikorwa remezo batari bafite, ndetse bagakora imishinga itandukanye igahabwa inkunga.

Uko gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo, byageze no ku baturiye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, bikaba bimaze imyaka itanu, muri icyo gihe bamaze guhabwa Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 2Frw, akoreshwa mu mishinga y’iterambere n’imibereho myiza y’abayituriye.
Abegereye iyi pariki bahamya ko imishinga irimo kuhakorerwa yahinduye ubuzima bwabo, ndetse bibakundisha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Umwe mu mishinga wishimiwe cyane n’abaturiye iyo Pariki ukomoka ku gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo, ni uwo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Mwendo mu Murenge Mukura, uzatwara Miliyoni 600Frw, ndetse imirimo ikaba igeze kure.
Aharimo kubakwa Ikigo Nderabuzima cya Mwendo hahoze ari ivuriro rito (Poste de santé), bivuze ko abaturage batahabonaga serivisi nyinshi mu zo baba bifuza.
Abatuye muri aka gace bayivurizagaho bemeza ko igihe izaba yabaye ikigo nderabuzima, bizabafasha kubonera hafi serivisi nyinshi bajyaga gushakira ahandi bibagoye, nko ku kigo nderabuzima cya Mukura bibasaba kuzenguruka Pariki kuko ifunze bityo bikabagora.
Uwitwa Nsengumukiza ati “Hano ubundi twagiraga Poste de santé, ntibakira ababyeyi baje kubyara, bidusaba kujya ku Kigo Nderabuzima cya Mukura kandi ni ukuzenguruka. Kujyayo rero n’amaguru ni amasaha ari hagati y’atanu n’atandatu ugenda n’amaguru, ufashe moto ukoresha ibihumbi 20Frw kugenda no kugaruka, urumva ko bitari bitworoheye. Iki kigo nderabuzuma cy’iwacu nicyuzura tuzaba dusubijwe”.
Undi ati “Ni iby’agaciro kuba tugiye kubona iri vuriro hafi yacu rizatanga serivisi nyinshi twajyaga gushakira ahandi. Si ibi gusa kuko nk’ubu badufasha no mu mishinga y’ubuhinzi, nkanjye mba muri koperative, baduhaye inkunga yo kubaka ‘greenhouse’ dutuburiramo imbuto. Ubu kwita kuri iyi Pariki dukumira abayangiza ntitubyingingirwa kuko tuzi icyo itumariye. Ndashimira Leta yacu ihora idushakira icyaduteza imbere”.
Umuyobozi wa Pariki ya Gishwati-Mukura, Budahera Anaclet mu kiganiro na RBA, avuga ko gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo ku baturage bayituriye, bituma bumva uruhare rwabo mu kuyibungabunga.
Ati “Byahinduye imyumvire y’abaturage ku buryo ubu ari bo badufasha mu bukangurambaga bujyanye no kubungabunga Pariki. Ubu ni bo baduha amakuru ku bintu byashobora kwangiza Pariki tukabimenya mbere tukabasha kubikumira”.
Yungamo ati “Baza no kuduha umuganda wo gusiba ibyobo biri muri Pariki byacukurwagamo amabuye y’agaciro bikongera bigasuborana. Ntibakiri abo kwangiza ahubwo badufasha kurinda Pariki”.
Mu mwaka w’ingengo y’Imari 2023-2024, binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura bagenewe Miliyoni 490Frw, yo kubafasha mu mishanga inyuranye y’iterambere ry’aho batuye, iyi Pariki ikaba ikora ku Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Gahunda yo gusanganya amafaranga ava mu bukerarugendo yashyizweho muri 2005, mu rwego rwo gufasha abaturiye za Pariki gusobanukirwa icyo zibamariye, kugira ngo bongere uruhare rwabo mu kuzibungabunga.
Pariki ya Gishwati-Mukura yatangiye gusurwa na ba mukerugendo mu 2020, ibonekamo amasumo y’imigezi, amoko menshi y’ibiti n’ibindi bimera, inyamaswa z’amoko anyuranye ziganjemo inkende, impundu, ibyondi, ibitera n’izindi.
Mu kwezi k’Ukwakira 2020, Pariki ya Gishwati-Mukura yashyizwe mu murage w’Isi mu buryo bwemewe, bivuze ko ifitiye u Rwanda akamaro ndetse n’Isi muri rusange, ibyo kandi bigatuma na ba mukerarugendo bayisura biyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|