Abaturiye Pariki ya Gishwati bongeye kwinubira inyamaswa zibangiriza

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Murindwa Prosper, yijeje abaturiye Pariki ya Gishwati gukurikirana ikibazo cy’inyamaswa ziva muri pariki zikaza kubangiriza ibyo bakora harimo kubicira amatungo hamwe no kubangiriza imyaka.

Binubira ko inyamaswa ziva muri Pariki zikabarira amatungo n'ibihingwa
Binubira ko inyamaswa ziva muri Pariki zikabarira amatungo n’ibihingwa

Mu ntangiriro za 2020 abaturage baturiye pariki ya Gishwati bagaragaje ikibazo cy’inyamaswa zibatera mu biraro zikica inyana.

Ubuyobozi muri 2022 nubwo bwahagurutse bugahiga inyamaswa ndetse bukemeza ko zishwe, abaturage bavuga ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’inyamaswa zibangiriza.

Umwe muri abo baturage witwa Mbarushimana Venuste wo mu Murenge wa Mukura yagaragarije Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ko inyamaswa ibarira ihene iteye nk’imbwa y’agasozi.

Iyi nyamaswa ngo yamuririye ihene esheshatu tariki 19 Gicurasi 2023, bimusubiza inyuma mu iterambere, nyamara nk’abaturage baturiye Pariki bagasabwa kutagira icyo batwara iyo nyamaswa cyangwa ngo bayihigire bayice.

Undi muturage witwa Rimenyende Gerard agaragaza ko inyamaswa muri Mata 2023 zariye ihene ze esheshatu, nyamara ngo ntibafite aho babaza ngo bashumbushwe kuko baba bangirijwe n’inyamaswa ziri mu ishyamba rya Gishwati.

Agira ati “Icyo ni igihombo tutabona uwo tubaza, kandi bidusubiza inyuma mu iterambere. Ntitwashobora no kuzirinda kuko zitwikira ijoro imvura irimo kugwa zikaba aribwo zidutera.”

Nubwo inzego z’umutekano zari zatangaje ko inyamaswa ibicira amatungo yishwe muri 2022, abaturage bavuga ko bagize agahenge ariko hongeye kuboneka izindi bagasaba ko habaho kwishyura abangirijwe no gushyiraho uburyo bwo gukumira izi nyamaswa.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Murindwa Prosper, yatangaje ko iki kibazo agiye kugikurikirana.

Agira ati “Twumvise ko hari inyamaswa zibangiriza imizinga, twumvise ko hari izibarira amatungo, kubera ari ikibazo cy’umutekano ngiye gukorana n’izindi nzego tugishakire igisubizo.”

Uretse kuba abaturage bagaragaza ko inyamaswa zivuye muri Pariki zibarira amatungo, abatuye mu Murenge wa Mukura bavuga ko zibangiriza amazi, abandi bakavuga ko zibangiriza n’imyaka nyamara ntibabone aho babariza.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) buherutse gusura uturere tw’Intara y’Iburengerazuba busaba abaturage kumenya amategeko agenga ibidukikije, harimo kwirinda kwica inyamaswa ziri muri Pariki.

Muri Gashyantare 2016 nibwo ishyamba kimeza rya Gishwati - Mukura ryagizwe Pariki, rikaba riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil rikora ku turere twa Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba ikagira ubuso bwa hegitari 3,558.

Kuva muri 2020 ubwo iki kibazo cy’inyamaswa zica amatungo y’abaturage cyagaragazwaga, habaruwe amatungo 99 yishwe n’inyamaswa mu nkengero za Pariki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka