Abaturiye Pariki y’Ibirunga bakomeje kwishimira ibyiza bayikesha

Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze, bavuga ko bashimishwa n’ibikorwa by’iterambere bayikesha, bikaba byarabahaye imbaraga zo kuyibungabunga bayirinda abayangizaga biganjemo ba rushimusi, ubu ingagi n’izindi nyamaswa zikaba zitagihigwa ahubwo zikarindwa.

Bubakiwe ibyumba by'amashuri bityoabana babo bakiga hafi
Bubakiwe ibyumba by’amashuri bityoabana babo bakiga hafi

Ibi babigarukaho mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 40, uzaba ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, ukazabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko bisanzwe bikorwa, iyi ikaba ibaye inshuro ya 20 iki gikorwa gihuza abantu benshi kiba.

Muhawenimana wo mu Murenge wa Kinigi avuga ko mbere batarashishikarizwa kubungabunga iyi pariki, kuyihigamo inyamaswa ari byo byari bibafitiye akamaro.

Ati “Mbere narazindukaga n’abandi basore tukajya guhiga muri pariki, twakwica inyamaswa bikadushimisha kuko twabaga tubonye inyama zo kurya izindi tukazigurisha. Icyakora ubu twarabihagaritse, nkanjye mbonye n’uwongeye kubigerageza ndamubuza, yakwinangura ngahita mbwira ababishinzwe agafatwa”.

Ati “Pariki isigaye idufitiye akamaro kanini, nk’ubu batwubakiye amashuri, baduha amazi meza hafi, ndetse na ba mukerarugendo iyo baje tubona akazi umuntu akinjiza amafaranga adafite aho ahuriye n’igihe twahigaga inyamaswa. Turashimira ubuyobozi bwacu bwaduhumuye”.

Mugenzi we ati “Nkatwe badufashije mu mishinga y’ubuhinzi, nk’ubu batwigishije guhinga ku butaka buto kandi tukabona umusaruro utubutse, uruta kure uwo twabonaga mbere, kuko nk’aho nasaruraga ibiro 100 by’ibishimbo ubu nahakuye ibiro 240, ndetse banatwemereye kutwubakira umudugudu ugezweho. Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza”.

Hari abahabwa amatungo bakiteza imbere
Hari abahabwa amatungo bakiteza imbere

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Jean-Guy Afrika, avuga ko urwego ayobora rwakoze ibishoboka byose ngo abaturage bumve akamaro iyi Pariki ibafitiye, kandi bikaba byaragezweho.

Ati “Mu myaka 20 ishize twakomeje kwegera abaturage tubumvisha akamaro ka pariki. Muri iyo myaka yose, 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo ashyirwa mu bikorwa by’iterambere muri aka karere. Ashorwa mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, uburezi n’ibindi. Ubu ni uburyo bugaragara ubukerarugendo bufasha mu iterambere ry’abaturage”.

Mu mwaka wa 2024, ubukerarugendo bwinjirije Igihugu asaga Miliyoni 647 z’Amadolari ya Amerika, ariko ngo intego ni ukugera kuri Miliyarii y’Amadolari ya Amerika ku mwaka.

Biteganyijwe ko umuhango wa Kwita Izina abana b’ingagi uyu mwaka, uzitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 10, barimo abayobozi, abaturage baturiye pariki y’Ibirunga n’abandi.

Kuva iki gikorwa cyo Kwita izina abana b’ingagi cyatangira mu 2005, izimaze guhabwa amazina ni 397, hakaziyongeraho izigiye kuyahabwa muri uyu mwaka.

Abaturage bamenye akamaroko kubungabunga ibidukikije
Abaturage bamenye akamaroko kubungabunga ibidukikije

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka