Abaturarwanda barasabwa kwirinda ibyateza inkongi zakwibasira amashyamba

Kubera ko u Rwanda ubu ruri mu gihe cy’impeshyi kirangwa ahanini n’izuba ryinshi, rituma bimwe mu byatsi byuma ku buryo bishobora gufatwa n’inkongi z’umuriro byoroshye bikaba byakongeza amashyamba, abaturarwanda bose barakangurirwa kwitwararika, birinda ibikorwa ibyo ari byo byose byateza inkongi.

Ntiharamenyekana igitera iyi nkongi.
Ntiharamenyekana igitera iyi nkongi.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), Nshimiyimana Spridio, avuga ko gukomeza gusigasira amashyamba yatewe bisaba uruhare rwa buri muturarwanda, ahanini hafatwa ingamba zikumira ibyakonona uwo mutungo kamere, harimo n’ inkongi z’umuriro zikunze kwibasira amashyamba mu gihe cy’impeshyi.

Agira ati "Muri iki gihe cy’impeshyi, biroroshye cyane ko inkongi y’umuriro yakwihuta cyane mu mashyamba. Bimwe mu bikorwa buri muturarwanda akwiye kwirinda twavugamo nko kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika ibiyorero, ibikorwa byo gutwika amakara mu buryo bw’akajagari, guhakura mu buryo bw’akajagari n’ibindi. Hari kandi n’abana usanga botsa za nyirarunonko, abana batumwa kujya kurahura umuriro mu baturanyi, aba rero ababyeyi bakwiye kubakurikirana kuko bishobora gutuma inkongi z’umuriro zagera mu mashyamba".

Akomeza asobanura ko iyo ishyamba ryibasiwe n’inkongi y’umuriro bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Ati "Iyo inkongi yibasiye ishyamba, urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bihasiga ubuzima, harimo nk’inyamaswa, ibiti n’ibindi. Ikindi kandi usanga binagize ingaruka ku mwuka abantu bahumeka kubera ko amababi n’ibiti biba byahiye, ndetse n’imyotsi ishobora kuba yatera indwara z’ubuhumekero n’ibindi, ku bw’iyo mpamvu buri wese akwiye kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi".

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda gisaba abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta zibegereye, aho babonye ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashyamba.

Gitangaza kandi ko hari gahunda zitandukanye n’imishinga itandukanye bigamije gukomeza kongera ubu buso ndetse no kububungabunga, by’umwihariko haterwa amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka, ibiterwa ku nkengero z’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no kugabaya ingano y’icanwa ry’inkwi, hakoreshwa imbabura zirondereza ibicanwa.

Binyuze muri RFA, u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kongera ubuso bw’amashyamba, ndeste no gusigasira ahari kugira ngo arusheho gutanga umusaruro mu iterambere ry’Igihugu.

Raporo yo mu mwaka wa 2019 yakozwe na Minisiteri y’ Ibidukikije igaragaza ko ubuso bungana na 30.4% by’ubutaka bwose bw’u Rwanda hatabariwemo amazi kugeza ubu buteyeho amashyamba. Ni mu gihe kandi imibare itangwa n’Ikigo cy’ibarurisha mibare mu Rwanda, igaragaza ko mu mwaka 2020/2021, amashyamba yinjije miliyari 609, akaba yaragize uruhare rwa 6% mu musaruro mbumbe w’Igihugu(GDP)

Imibare igaragaza ko mu buso bungana na 30.4% by’ubutaka bw’Igihugu buriho amashyamba, 46.5% ari kimeza naho 53.5% ari amaterano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka