Abaturage barahamagarirwa kubungabunga amaterasi bakorewe muri Gishwati
Umuyobozi mukuru ushinzwe planning muri minisiteri y’ubuhunzi (MINAGRI), Rurangwa Raphaël, arasaba abaturage baturiye amaterasi yakozwe mu gace k’ishyamba rya Gishwati n’abazayahinga kuyabungabunga kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe kandi atange umusaruro nk’uko bigomba.
Mu rwego rwo kurwanya isuri, abaturange baturiye imisozi yo muri Gishwati bayikozeho amaterasi ari ku buso bwa hegitari 306 baifashijwemo na minisiteri y’ubuhinzi. Iki gikorwa kandi cyanakuye baturage mu bukene abo kuko bahawe akazi bakabona amafaranga yo kwikenura.

Rurangwa Raphael yagize ati “byaba bibabaje gukora igikorwa gihenze nk’iki cy’amaterasi hanyuma abaturage aho kugirango bakibyaze umusaruro ahubwo bakacyangiza”. Yasabye abaturage kurushaho kuba ijisho ribungabunga ayo materasi kuko aribo azagirira akamaro.
Rurangwa yashimiye cyane abafashije gukora icyo gikorwa bose barimo abaturage n’inkeragutabara zamuritse amaterasi zakoze kuri hegitali 100 mu gihe cy’ukwezi n’igice. Yabasabye gukomeza gukora imirimo nk’iyo iteza igihugu n’abaturage imbere.
Uyu muyobozi yabwiye abo baturage ko MINAGRI itazahwema kubagezaho ibyiza byatuma biteza imbere mu buhinzi.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|