Abaturage bakomeje guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa hirindwa ubutayu

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), buvuga ko hadafashwe ingamba zo kugabanya ibicanwa, Igihugu cyazaba ubutayu kubera ko buri mwaka hakenerwa toni 2,700,000 z’ibicanwa, ariyo mpamvu icyo kigo kigenda giha abaturage imbabura zirondereza ibicanwa.

Umwe mu baturage ashyikirizwa imbabura
Umwe mu baturage ashyikirizwa imbabura

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gucunga amashyamba muri RFA, Rudatinya Jean Pierre, avuga ko mu Rwanda hari amashyamba macye ugereranyije n’abaturage bayakenera, akaba yabivuze ubwo icyo kigo cyatangaga Imbabura 250 ku baturage b’Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ku ya 16 Kamena 2022.

Yemeza ko abaturage bakomeje gucana uko basanzwe amashyamba yashira, bahitamo gufata ingamba zo kugabanya ibicanwa hashakwa imbabura zirondereza ibicanwa.

By’umwihariko iki kibazo ngo cyugarije agace k’Iburasirazuba bw’Igihugu, kuko hari amashyamba macye ari nayo mpamvu hahora amapfa aterwa no kubura imvura.

Ati “Mu nyigo twagiye dukora twasanze Abanyarwanda bakenera 2,700,000 z’amatoni y’inkwi buri mwaka, rero udafashe ingamba zo kugira ngo ugabanye icyo cyuho twakwisanga mu butayu.”

Akomeza agira ati “Ikindi aka gace k’Iburasirazuba gakunze kwibasirwa n’amapfa, wareba amashyamba bafite ugasanga ni macye cyane. Akarere ka Kirehe n’aka Nyagatare turi ku mwanya wa nyuma mu kugira amashyamba.”

Abaturage bakomeje guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa
Abaturage bakomeje guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa

Mu ngamba zihari zo kugabanya ibicanwa harimo gukoresha Gaz, imbabura zirondereza ibicanwa ndetse na Bio-gaz.

Mu Murenge wa Rwimiyaga hamaze gutangwa imbabura 500 zirondereza ibicanwa. Imwe igura Amafaranga y’u Rwanda 46,000.

Rudatinya avuga ko hari gahunda yo kongera umubare w’imbabura kugira ngo igiciro kigabanuke, buri muturage abe yabasha kuyigurira.

Asaba abaturage kurushaho gucunga amashyamba no kuba ijisho ry’igiti, aho kubiharira ubuyobozi cyangwa abashinzwe amashyamba.

Uyu mwaka mu Karere ka Nyagatare hazaterwa ibiti bisaza miliyoni ebyiri, harimo ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto ndetse n’amashyamba asanzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, arasaba abaturage gufata neza igiti kugira ngo babashe kubona ibicanwa, ndetse n’umwuka mwiza ugikomokaho.

Abaturage bishimiye guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa kuko mbere byabagoraga kubona inkwi
Abaturage bishimiye guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa kuko mbere byabagoraga kubona inkwi

Ati “Igiti nibakigire icyabo bumve ko ari ubuzima, kirabaha umwuka mwiza, tuzabona imvura twaburaga, inkwi bazazibona. Abaturage nibo bafatanyabikorwa ba mbere, rero turabasaba ngo ibikorwa kuko aribo bikorerwa babigire ibyabo.”

Rukiramakuba Damascène, umuturage w’Umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko ikibazo cy’ibicanwa giteye inkeke ku buryo byabagoraga guteka kuko ngo hari n’igihe inkwi zitaboneka.

Avuga ko imbabura irondereza ibicanwa yahawe izamufasha kugabanya ingano y’inkwi yakoreshaga, kandi umuryango we ukazajya ubonera ifunguro ku gihe.

Agira ati “Ubundi guteka byagoranaga kubera kubura inkwi ariko ubwo tubonye imbabura zirondereza ibicanwa, abana bazajya babonera ifunguro ku gihe kandi natwe tworoherwe ku mafaranga twakoreshaga tugura inkwi.”

Izi mbabura zirondereza ibicanwaho kuri 75%, uretse inkwi zikaba zakoreshwamo ibisigazwa by’imyaka.

Umushinga wo kubungabunga Imisozi n’ibibaya (AREECA), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurengera ibidukikije (IUCN), ndetse n’Uturere twa Nyagatare na Kirehe, ukazamara imyaka ine.

Mu mwaka wa 2022/2023 mu Karere ka Nyagatare uzatera hegitari 400 z’ibiti bivangwa n’imyaka, amashyamba 250Ha, ibiti by’imbuto 1500, gutera ibiti ku mihanda 20km, kuvugurura amashyamba 670Ha no kuvugurura inzuri kuri 160Ha.

Abaturage bakomeje guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa
Abaturage bakomeje guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka