Abashoferi b’amakamyo bahuguwe ku buryo bagabanya imyuka ihumanya ikirere

Abashoferi b’amakamyo bakora ubwikorezi banyura mu Muhora wa ruguru (Northern Corridor) berekeza cyangwa bava i Mombasa muri Kenya, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, batangiye amahugurwa abera i Kigali, agamije kubakangurira gutwara ibinyabiziga ariko baharanira kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Mu Rwanda gupima imyuka ihumanya birakorwa
Mu Rwanda gupima imyuka ihumanya birakorwa

Ayo mahugurwa yateguwe n’Umuryango w’ibihugu bihuriye ku Muhora wa ruguru, hagendewe ku buryo imyuka ihumanya ikirere bigatuma gishyuha igenda iba myinshi, kandi imodoka zikoresha lisansi cyangwa mazutu, cyane cyane amakamyo, zikaba ziza imbere mu kohereza imyuka myinshi mu kirere nk’uko ubushakashatsi bubyerekana.

Muri ayo mahugurwa azamara iminsi itatu, impugucye zizereka abobashoferi uburyo batwara amakamyo cyangwa ibindi binyabiziga bya moteri, bagendera ku muvuduko uringaniye bigatuma bakoresha amavuta make (lisansi cyangwa mazutu), bityo n’imyotsi ijya mu kirere ikaba mike, kandi ntibinamukerereze mu nzira.

Bamwe mu bashoferi bitabiriye ayo mahugurwa, bahamya ko bazi gutwara neza imodoka, ariko ko ku bijyanye no kugabanya imyotsi ikinyabiziga gisohora ntacyo bari babiziho, bakishimira ubumenyi barimo guhabwa, nk’uko Mbonabirama Saidi abisobanura.

Yagize ati “Koko nkurikije ibyo twahuguwemo, nsanga uburyo dutwaramo ibinyabiziga butuma bisohora ibyuka byinshi, ariko bigaterwa n’uko nta bumenyi twari tubifiteho. Twebwe twagendaga gusa, utitaye ku masaha umara mu nzira, utitaye ku kumenya byimbitse ikinyabiziga utwaye”.

Ati “Ubu mu byo maze guhugurwamo, numvise ko ngomba kumenya imodoka ntwaye ni ukuvuga kuyisuzumisha nkagirwa inama. Ngomba kumenya uburyo ntwara ntwika amavuta make kuko ari byo bituma hasohoka n’imyuka mike”.

Munzi we Museminari Fred na we ati “Aya mahugurwa aje ari igisubizo kuri twebwe, kuko natwe tugomba kugira uruhare mu kurengera ibidukikije. Imitwarire y’ibinyabiziga yacu nayo igira uruhare mu ihumana ry’ikirere, kuko akenshi umuntu atwara n’umuriro mwinshi, ibyo bikajyana n’umuvuduko ukabije ndetse no gufata amaferi ya hato na hato. Ibyo byose birekura ibyotsi byinshi bihumanya ikirere, ariko twigishijwe uko twabyirinda, dutwara mu rugero bikanatuma tuzigama amavuta dukoresha”.

Omae Nyarandi
Omae Nyarandi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Umuhora wa ruguru, Omae Nyarandi, yavuze ko kuba habonetse uburyo bwo guhugura abashoferi b’imodoka ziremeye, ari igisubizo ku kubungabunga ibidukikije.

Ati “Aya mahugurwa ya ‘eco-driving’ ni ingenzi kuko atuma abashoferi bagira amahitamo yo guhindura imitwarire, bigatuma batwara banazirikana kurengera ibidukikije ndetse nabo bakunguka kuko bakoresha amavuta make ugereranyije n’ayo bakoreshaga mbere”.

Omae yagaragaje ko mu nzira 25 zigize Umuhora wa ruguru, hari 10 murizo zizwiho kugira imyuka myinshi ihumanya ikirere, kuko zihariye 86% by’ibyuka bibi bijya mu kirere. Aha ngo hagomba gushyirwa imbaraga mu kugabanya ibyo byuka, ari na ryo shingiro ry’ayo mahugurwa y’abashoferi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Eng Fabrice Barisanga, yavuze ko amahugurwa nk’ayo ari mu murongo Leta y’u Rwanda yihaye wo kurengera ibidukikije.

Ati “Twiyemeje gufatanya namwe muri iyi nzira mwahisemo, mukoresha amavuta make aribyo bituma n’imyuka ijya mu kirere igabanuka, bityo ikirere cy’akarere kacu kikarushaho kuba cyiza. Amahugurwa nk’aya rero ajyanye no kurengera ibidukikije cyane cyane ahabwa abatwara amakamyo, ni ingirakamaro ku gihugu cyacu no ku karere muri rusange”.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije, yihaye intego y’uko muri 2030, imyuka ihumanya ikirere yazaba yagabanutseho 38%, bikazagerwaho habayeho kongera ubukangurambaga mu baturage, abagura imodoka bakazana inshya kandi zifite moteri zidahumanya ikirere no gusuzumisha ibinyabiziga byabo buri guhe.

Abashoferi b'amakamyo bahuguwe ku buryo bagabanya imyuka ihumanya ikirere
Abashoferi b’amakamyo bahuguwe ku buryo bagabanya imyuka ihumanya ikirere

Muri ayo mahugurwa, abo bashoferi uko ari 25 banateganyirijwe imikoro ngiro, ibyo bize mu mpapuro bakanabyerekerwa ku ikamyo hagamijwe kubazamurira ubumenyi, nabo bakazabugeza ku bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka