Abashinzwe amapariki y’Ibirunga bahangayikishijwe n’imitwe yitwaza intwaro na ba rushimusi

Abayobozi b’ibigo bishinzwe ubukerarugendo n’abayobora pariki y’Ibirunga mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) na Uganda bavuga ko ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro n’abakora ubushimusi babangamiye urusobe rw’ibinyabuzima.

Ishyirahamwe rihuje ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu bihugu bihuriye kuri Pariki y’ibirunga "GVTC" (Greater Virunga Transboundary Collaboration) rivuga ko rishaka gushyiraho amategeko yumvikanyweho n’ibihugu biyigize mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri pariki kugira ngo habungwabungwe umutungo kamere urimo kwangirika.

Dr Muamba Tshibasu Georges, umunyamabanga nshingwabikorwa wa GVTC avuga ko muri 2024 imitwe yitwaza intwaro na ba Rushimusi byagombye kuba byamaze kuvaho kugira ngo urusobe rw’ibinyabuzima rwe kugira ibibazo, ibi bikagerwaho kubera amategeko ari gutegurwa agomba kumvikanwaho n’ibihugu mu kuyakurikiza.

Bamwe mu bayobozi b'amapaiki n'ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, Uganda na DRC.
Bamwe mu bayobozi b’amapaiki n’ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, Uganda na DRC.

Uwingeri Prosper umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga mu Rwanda avuga ko nubwo ku ruhande rw’u Rwanda nta bibazo rufite bihohotera urusobe rw’ibinyabuzima kubera amategeko ahari, mu bindi bihugu haboneka ibibazo byo kwica inyamaswa, gutwika amakara hamwe no guca imbaho byangiza Pariki.

Uwingeri avuga ko u Rwanda rugomba kwifatanya n’ibindi bihugu kugira ngo bahurize hamwe amategeko n’ubufatanye mu kubungabunga Pariki.

Ati “nubwo tuvuga ko hari imipaka, inyamaswa ntizizi imipaka, ibimera ntibigendera ku mipaka, tugomba kurinda inyamaswa ziva mu Rwanda zikaba zashimutirwa Kongo cyangwa muri Uganda, twirinda ko ikibazo kiboneka mu bindi bihugu cyatugeraho”.

Abayobozi b’amapariki y’ibirunga, abashinzwe ubukerarugendo hamwe n’ikigo cya GVTC bari mu nama y’iminsi ibiri kuva tariki ya 3/3/2015, bavuga ko mu myaka itatu bashyizeho gahunda mu kugaragaza ibinyabuzima bibangamiwe n’ibikorwa bibangamira inyamaswa, no kureba uburyo ibi bikorwa bihungabanya urusobe rw’ibinyabuzima byahagarikwa.

Kugira ngo iyi gahunda ishobore kugerwaho inzego zose zifite aho zihurira no gukumira iyangizwa ry’ibinyabuzima mu karere zibigiramo uruhare harimo inzego z’umutekano, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka no kwinjiza ibintu mu gihugu hamwe n’abarinda amapariki.

Ubuyobozi bwa GVTC n’abashinzwe kurinda akarere ka pariki y’Ibirunga bavuga ko ibyo bifuza gushyira mu bikorwa bigomba kugerwaho habanje gukurwaho imitwe yitwaza intwaro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima uburyo za pariki zicunzwe..., ariko ntitwishimiye imikore ikigega SGF iha abaturage cyane abonewe n’inyamaswa zavaga muri Akagera N.P. kuko hagaragayemo gutanga service itanogeye abaturage bamwe b’umurenge wa Ndego!

N.Evariste yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka