Abasaga ibihumbi 5 batangiye kuva mu bukene babikesha gahunda ya ‘Green Gicumbi’

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko batangiye kwikura mu bukene babikesha ibikorwa bikomatanyije bagiramo uruhare byo kubungabunga ibidukikije, binyuze muri gahunda yitwa ‘Green Gicumbi’.

Abaturage batunganyije imirima yabo bayikoramo amaterasi kandi barabihemberwa
Abaturage batunganyije imirima yabo bayikoramo amaterasi kandi barabihemberwa

Iyi gahunda yatangijwe mu Karere ka Gicumbi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 igatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2020, biteganyijwe ko izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ikaba yarashowemo miliyari zisaga 32 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’ Ikigega Mpuzamahanga cyo Kubungabunga Ibidukikije (GCF) binyuze mu Kigega cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (FONERWA).

Ku ikubitiro, abaturage bafashijwe gutunganya imirima bahingagaho mu buryo bwa gakondo bakora amatarasi y’indinganire n’ayikora, gusazura no gutera amashyamba, ibiti bifata imyaka n’ibindi bikorwa bitandukanye kandi bahemberwaga.

Nsanzineza Josephine, umwe mu baturage wahawe akazi ko gutunganya amaterasi y’indinganire, yagize ati “Imihindagurikire y’ibihe yadutezaga ingaruka zo kwangiza imyaka twahingaga tugahora mu bwigunge iyi gahunda ya Green Gicumbi itaraza hano iwacu.

Ari izuba ryaravaga rikangiza imyaka yacu ntidusarure kubera guhinga mu misozi ihanamye, yaba igihe cy’imvura na bwo bikaba gutyo kuko imisozi hafi ya yose itari itunganyijwe indi idateyeho ibiti, mbese imeze nk’iyambaye ubusa”.

Imisozi yari ihanamye yatunganyijweho amaterasi y'indinganire
Imisozi yari ihanamye yatunganyijweho amaterasi y’indinganire

Akomeza agira ati “Aho iyi gahunda iziye twafashijwe guhabwa akazi duhemberwa, ahari ubutaka budashobotse tuhakora amaterasi y’indinganire; bituma ku ruhande rumwe twikenura kubera amafaranga ari hagati ya 1000 na 1500 twakoreraga ku munsi ndetse dufite icyizere cy’uko ibyo twahinze noneho bizera tugasarura”.

Iyi gahunda igitangira hahise hashyirwa imbaraga mu guhinga amaterasi no gutunganya ayikora, yose hamwe ari ku buso bwa hegitari 400.

Abaturage 5,633 bo mu mirenge icyenda muri aka karere bahawe akazi muri ibyo bikorwa. Aba babarirwamo abo mu mirenge ine yaho ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, barimo n’abavuga ko iyi gahunda yatumye batongera gutekereza kunyura inzira zitemewe cyangwa ngo bambuke bajya muri Uganda, kuko bari bafite ibindi bahugiyeho kandi bibinjiriza ifaranga.

Tumwebaze Epimaque wo mu Murenge wa Rubaya, yagize ati “Hari benshi twahoraga twambuka tujya Uganda gukora ubucuruzi butemewe kandi kenshi wasangaga nta bundi buryo dukoresha butari uguca inzira zitemewe (Panya).

Hari ababaga bajyanyweyo no gutunda magendu cyangwa kunywa ibiyobyabwenge birimo na kanyanga byarabasabitse, barangiritse mu mutwe no ku mubiri. Iyi gahunda ya Green Gicumbi aho iziye, twabonye akazi twumva dusubijwe; nta muntu ugihanga amaso icyo gihugu cy’abaturanyi kuko akazi twahawe hafi yacu katurinze izo mvune zo kwambuka tujya ahandi”.

Gahunda ya Green Gicumbi ikubiyemo ibikorwa byinshi bigamije kubungabunga ibidukikije
Gahunda ya Green Gicumbi ikubiyemo ibikorwa byinshi bigamije kubungabunga ibidukikije

Yongeraho ati “Najyaga mpembwa amafaranga 1500 ku munsi, nkakuraho ayo kwizigamira mu ishyirahamwe. Amaze kugwira naguze ihene y’ibihumbi 30, inzu yanjye nayibagamo ituzuye ndayisana ndanayikinga nkoresheje inzugi n’amadirishya bya metarike. Urumva ko uyu mushinga wamfashije kandi na bagenzi banjye hari byinshi bawuvuga”.

Gutunganya amaterasi birangiye abari bahawe akazi babaye bahagaze

Aba baturage bakoze akazi ko gutunganya amaterasi ariko aho bayarangirije imirimo ikaza gusubikwa, bafite icyifuzo cyo gushakirwa ibindi bakora, kuko ubu bariho ntacyo binjiza uretse gucungira ku mafaranga babashije kwizigamira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix, yabwiye Kigali Today ko iyi gahunda izagenda ishyirwa mu bikorwa mu byiciro bitandukanye binyuze mu ingengo y’imari ya buri mwaka.

Muri uyu mwaka wa 2020-2021 akarere kakazashora miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku zindi miliyoni zikabakaba 900 zimaze gukoreshwa kuva aho iyi gahunda itangiriye gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2020. Muri uyu mwaka hakazibandwa ku bikorwa bizahura ubuhinzi n’imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “Icyiciro cya mbere twabanje kwibanda cyane ku bikorwa byo kuvugurura ubuhinzi, abaturage bafashwa gutunganya amaterasi kuko ubutaka buri ku buso bwinshi buri mwaka bwibasirwaga cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ubuso bwa hegitari 400 z’imirima y’abaturage bwashyizweho amaterasi, bafashwa kubikora ari na ko bahembwa, kuhafumbira no gutera imbuto z’ibihingwa cyane cyane ibirayi n’ibijumba na byo bunganirwa kubikora”.

Uyu muyobozi avuga ko ubu noneho ibigiye kwibandwaho cyane muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka ari ugukomereza kuri ibyo bikorwa byatangiwe, hakiyongeraho no kubungabunga amashyamba asazurwa ariko haterwa n’andi mashya.

Abasaga ibihumbi 5 ni bo bahawe akazi ko gutunganya amaterasi
Abasaga ibihumbi 5 ni bo bahawe akazi ko gutunganya amaterasi

Yongeraho ati “Muri iyi gahunda hazubakwa inzu 200 mu midugudu ibiri y’icyitegererezo mu Mirenge ya Kaniga na Rubaya zizaba zubatswe mu buryo bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, abaturage bakangurirwe gufata amazi hirindwa isuri, hanashyirweho amatsinda yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije.

Muri make iyi gahunda ya Green Gicumbi tuyitezeho uruhare runini mu guhindura imibereho y’abaturage mu kubaka imiryango izira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

Akarere ka Gicumbi gatuwe n’abaturage ibihumbi 440. Bikaba biteganyijwe ko icyiciro cy’ishyirwa mu bikorwa cy’uyu mushinga gikurikiyeho kizatangirana na Nyakanga muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka