Abanyeshuri bashyiriweho uburyo bubongerera ubumenyi mu kurengera ibidukikije

Abanyeshuri biga muri amwe mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali bamaze igihe bakora amarushanwa, aho babazwa ibibazo bitandukanye ku bumenyi mu bidukikije n’akamaro kabyo, bikaba byitezweho kubongerera ubumenyi mu kubungabunga ibidukikije ndetse bakaboneraho kubusangiza n’abandi.

Abitabiriye ayo marushanwa bahabwa ibihembo
Abitabiriye ayo marushanwa bahabwa ibihembo

Ni amarushanwa yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2014, ahuza abanyeshuri 70 bo mu bigo by’amashuri abanza 14 yo mu Mujyi wa Kigali, akaba yaribandaga ku bijyanye n’amazi, urusobe rw’ibinyabuzima, inyoni, uducurama, kurengera ibidukikije no ku binyabuzima bifite ibyago byo kuzima.

Abanyeshuri bafashwa gusubiza ibibazo babajijwe mu buryo bumeze nk’umukino, bityo bakoroherwa kubyumva, hanyuma amatsinda yitwaye neza agahembwa.

Uretse guhatana muri iri rushanwa, abanyeshuri baryitabiriye bahabwaga numwanya bakiga ku bindi, urugero nko ku binyabuzima bitandukanye n’indiri yabyo kamere, gutera ibiti n’ibindi.

Aya marushanwa yiswe ‘Trivia Competition’, yateguwe n’Umuryango Nyarwanda uharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, RWCA, akaba agamije gufasha abana gukurana umuco wo kurengera ibidukikije, bityo ubumenyi bahabwa babugeze kure hashoboka.

Umwe mu bana bitabiriye iri rushanwa, wanabonye uko abandi bana hirya no hino ku Isi bahagurukiye kurengera ibidukikije, yagize ati “Nabonye ibyo abandi bana tungana bakora mu kurengera ibidukikije. Ndashaka nanjye kugira icyo nkora ndengere ibidukikije kuko ari ingirakamaro”.

Abana bigishwa ibintu bitandukanye ku rusobe rw'ibinyabuzima
Abana bigishwa ibintu bitandukanye ku rusobe rw’ibinyabuzima

Umubyeyi na we ufite umwana witabiriye ayo marushanwa, ahamya ko yigiye byinshi ku mwana we.

Ati “Umuhungu wanjye buri gihe tuganira kuri ibyo bibazo bababaza, bigatuma mbona ko mfite ubumenyi buke cyane ku bijyanye n’ibidukikije. Nanjye ndahamya ko nahigiye byinshi”.

Umuyobozi wa RWCA unakuriye ikigo kizwi nka Umusambi Village, kizwiho kubungabunga ubuzima bw’imisambi giherereye mu Mujyi wa Kigali, Dr Olivier Nsengimana, avuga ko gucisha ubwo bumenyi mu bana ari ingirakamo kuko bituma bugera kure.

Ati “Avuga ko kwigisha abana kubungabunga ibidukikije ari uburyo bwiza bwo gutuma abo mu biragano bizaza, bagira ubumenyi buhagije bwo kurengera inyamaswa zo mu gasozi. Iri rushanwa rikorwa mu buryo bumeze nk’umukino, rikananyuzwa kuri televiziyo y’Igihugu, bituma ubwo bumenyi bugera ku bana benshi bo hirya no hino mu gihugu”.

Amashuri yitabiriye iryo rushanwa yahawe ibihembo, aho irya mbere ryahawe ibihumbi 500Frw, irya kabiri rihabwa ibihumbi 300Frw mu gihe irya gatatu ryahawe ibihumbi 100Frw.

Ibiganiro birimo iby’iryo rushanwa biratangira kunyura kuri televiziyo y’Igihugu (RBA) kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kugeza ayo makuru ku batarabashije kwitabira iryo rushanwa, bityo na bo bunguke ubwo bumenyi. Ikindi ngo iri rushanwa rizakomeza rigere no ku bandi bana bo hirya no hino mu gihugu.

Abana barushanwa bameze nk'abari mu mikino
Abana barushanwa bameze nk’abari mu mikino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka