Abanyarwanda barasabwa kurwanya imihindagurikire y’ibihe kuko ingaruka zigera kuri bose

Minisiteri y’Ibidukikije, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’umuryango ushinzwe kubungabunga ibidukikije, kuzamura iterambere ry’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije ndetse no kurwanya ubukene uhereye ku muturage wo hasi (APEFA) baributsa Abanyarwanda ko nk’uko imihindagurikire y’ibihe igera ku bantu bose, no kuyirwanya bireba buri wese.

Béatrice Cyiza, umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe muri Minisiteri y'Ibidukikije, avuga ko nk'uko imihindagurikire y'ibihe igera kuri bose, no kuyirwanya bireba buri wese
Béatrice Cyiza, umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, avuga ko nk’uko imihindagurikire y’ibihe igera kuri bose, no kuyirwanya bireba buri wese

Ubu butumwa bwanatambukijwe mu bukangurambaga bwateguwe n’aba bafatanyabikorwa, bwajyaniranye n’amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuje Imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo yatangijwe ku mugaragaro tariki 10 Gicurasi igasozwa ku ya 10 Nyakanga 2024.

Imikino ya nyuma y’ayo marushanwa yabereye kuri Sitade Kamena. Béatrice Cyiza, umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, yabwiye abayitabiriye ko mu masezerano u Rwanda rwasinyiye i Paris rwiyemeje ko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzagabanya ibyuka bihumanya ikirere ku rugero rwa 38%.

Mu byo Abanyarwanda basabwa gukora muri urwo rugamba rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere muri rusange, harimo gukora ubuhinzi budacokoza ubutaka, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura imirwanyasuri, kwifashisha imbabura zirondereza ibicanwa ndetse na Gaz, no kubungabunga amazi hamwe n’ibyogogo byayo.

Beatrice Cyiza, DG muri Minisiteri y'Ibidukikije (wa kabiri uturutse iburyo ugana ibumoso) na Markus Maier waturutse muri GIZ (umuterankunga w'umushinga) na bo bitabiriye umukino wa nyuma w'amarushanwa
Beatrice Cyiza, DG muri Minisiteri y’Ibidukikije (wa kabiri uturutse iburyo ugana ibumoso) na Markus Maier waturutse muri GIZ (umuterankunga w’umushinga) na bo bitabiriye umukino wa nyuma w’amarushanwa

Cyiza yanavuze ko impamvu abantu bose bakwiye kumva ko bibareba ari ukubera ko iyo ibihe bibaye bibi bitagwirira abataritaye ku kubungabunga ibidukikije gusa, ahubwo bigera kuri bose.

Kandi ngo ihindagurika ry’ibihe ryatangiye kwigaragaza nk’uko bishimangirwa n’abagiye bumva ubutumwa bwatangiwe muri ariya marushanwa.

Chantal Mukamarara wo mu Karere ka Kamonyi agira ati “Nk’ubu mu gihe cy’imvura isanzwe hasigaye hagwa nyinshi cyane igatera inkangu n’imyuzure. Urugero rwa bugufi ni Sebeya yasenyeye abatari bakeya biturutse ku mvura nyinshi mu minsi yashize. No mu gihe cy’izuba, risigaye riva bidasanzwe.”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, yabwiye abitabiriye imikino ya nyuma y'amarushanwa ko kurengera ibidukikije bibareba bose
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yabwiye abitabiriye imikino ya nyuma y’amarushanwa ko kurengera ibidukikije bibareba bose

Hatazige igikorwa rero, ni ukuvuga abantu bose batumvise ko bibareba ngo bafate ingamba, ibintu byarushaho kuba bibi nk’uko bivugwa na Cyiza.

Ati “Nta gikozwe, haza ibirenze ibyo tubona ubu ngubu. Wenda ibyo tubona biza mu gace kamwe, ariko n’akari gasigaye kafatwa. N’amapfa yagera mu duce twari dusanzwe tweza.”

Abakurikiye buriya bukangurambaga, bavuga ko bagiye babwungukiramo byinshi.

Diogène Rubimbura ati “Ntabwo nari nzi ko ibimera bidufasha guhumeka umwuka mwiza bikanaturinda isuri. Nabonaga nyine ari ibiti biri aho ngaho. Nafashe umwanzuro wo gukangurira bagenzi banjye kubibungabunga.”

Abayobozi b'Uturere twose two mu Ntara y'Amajyepfo bitabiriye umukino wa nyuma
Abayobozi b’Uturere twose two mu Ntara y’Amajyepfo bitabiriye umukino wa nyuma

Tugarutse ku mikino nyiri izina, uwa nyuma w’abakobwa wahuje ikipe y’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza n’iy’uwa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, warangiye Nyarubaka itsinze ibitego bibiri ku busa (2-0).

Imikino y’abahungu yahuje ikipe y’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye n’iy’uwa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe. Yo yarangiye Ngoma itsinze Kaduha igitego kimwe ku busa (1-0).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka