Abanyarwanda barasabwa kumenya gutandukanya ibikoresho bikonjesha bihumanya ikirere n’ibizima

Iyo havuzwe imyuka ihumanya ikirere, ku ikubitiro igikunze guhita kiza mu mitwe y’abantu kuri bimwe mu bigira uruhare mu gusohora ibyo byuka, harimo ibinyabiziga, nk’imodoka na za moto, inganda, gutwika amakara, gutekesha inkwi n’ibindi.

Icyuma gikonjesha kiri muri ACES
Icyuma gikonjesha kiri muri ACES

Uretse ibyo ariko burya ngo n’ibyuma bikonjesha ni ukuvuga ‘Air condition/Climatiseurs’ hamwe na za frigo (Fridges), nabyo bigira uruhare mu guhumanya ikirere binyuze muri gaze (gas) bikoresha.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), kirahamagarira Abanyarwanda kumenya ko ibikonjesha bikoresha gaze zishobora guhumanya ikirere, bakajya bagenzura ibyuma bikonjesha bakoresha bareba niba nta cyatumye gaze bikoresha isohoka, kuko igihe cyose isohotse haba habayeho kwangiza ikirere.

Umukozi wa REMA ufasha mu bijyanye no kubungabunga akayunguruzo k’izuba (Ozone), Aline Uwasempabuka, avuga ko zimwe muri gaze zikoreshwa mu bikoresho bikonjesha zirimo n’izishobora kwangiza ikirere.

Ati “Gaze zikoreshwa muri ibyo bikoresho harimo izangiza ikirere, ntabwo ari zose, kuko amafirigo menshi arimo kwinjira mu gihugu muri iyi minsi kubera ko abantu bamaze kubimenya arimo kuza afite za gaze zemewe, ariko hari n’izindi zisanzwe zihari zikirimo za gaze zitemewe. Abanyarwanda icyo bakwiye kumenya ni uko ugiye kugura firigo cyagwa air condition, akwiye kumenya ese iyo gaze yaba yangiza ikirere cyangwa nticyangiza, akaba yabaza n’umutekinisiye.”

Aline Uwasempabuka
Aline Uwasempabuka

Ubusanzwe ngo gaze ziba muri ibyo byuma ntabwo zishobora gusohoka nta kibazo cyabayeho ku gikoresho, kuko aho ziba haba hafunze neza.

Uwasempabuka ati “Dufite abatekinisiye badufasha mu ngo, iyo aje gukora frigo ukwiriye kumenya ngo iyo bakubwiye ko gaze itarimo iba yagiye hehe? Nta handi ni mu kirere kuko ni umwuka tukawuhumeka, ukatwangiririza uruhu, imyanya y’ubuhumekero n’ibindi.”

Arongera ati “Ni byiza ko Abanyarwanda bamenya ko ibyo dukoresha bikonjesha bifitemo gaze harimo n’izangiza, dukwiriye kuba maso kuko ubundi ahantu gaze iba haba hafunze, igomba kugendamo kuzageza igihe Air condition cyangwa firigo izavira ku isoko. Byakabaye byiza rero nka frigo irinze iva ku isoko utarigeze unayikoresha yapfuye.”

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekiniki mu kigo nyafurika gishinzwe guteza imbere ikonjesha n’uruhererekane rw’ikonjesha (Africa Center of Excellence for Sustainable Cooling Cold chain (ACES), Basile Seburikoko, avuga ko hari ibikoresho batangiye kuzana bizajya bifasha mu gupima ubuziranenge bw’ibikoresho bikonjesha.

Ati “Cyane ko no kugira ngo izo gaze zibashe gusohoka hari impamvu nyinshi zitandukanye, nko kuba ibyo bikoresho ubwabyo bitujuje ubuziranenge ku buryo biduha ibyo tugomba kubona kuri ibyo bikoresho.”

Basile Seburikoko
Basile Seburikoko

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibikoresho bikonjesha bifite gaze ishobora kwangiza ikirere, REMA yashyizeho ishami rishinzwe kugenzura niba ibikojesha byose byinjira mu gihugu byujuje ibisabwa.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%.

Ni mbere ho umwaka umwe ugereranyije n’igihe Igihugu cyari cyariyemeje kugera kuri iyo ntego, kuko muri Gicurasi 2020 ari bwo Minisiteri y’Ibidukikije yari yatangaje ko iyo 38% ingana na toni Miliyoni 4.6 z’imyuka ya ‘dioxyde de carbone’ izaba yagabanyijwe mu 2030.

Ibyo bijyanye na gahunda y’Igihugu ishingiye ku masezerano mpuzamahanga y’i Paris (Paris Agreement), yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Ayo masezerano yemejwe mu kwezi k’Ukuboza 2015, u Rwanda ruyasinya muri Nzeri 2016, afite intego nyamukuru yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku buryo ubushyuhe bw’Isi butarenga degrés Celsius 2, bikaba akarusho bubaye munsi ya degrés Celsius 1,5.

Hamwe mu hatunganyirizwa bimwe mu byuma byifashishwa muri ACES
Hamwe mu hatunganyirizwa bimwe mu byuma byifashishwa muri ACES

Gusa impungenge zikomeje kuba nyinshi bitewe n’uko ibihugu byinshi byananiwe kugera ku ntego byihaye, yo kugabanya ingano y’imyuka yanduza ikirere byohereza, bigatuma ubushyuhe bw’Isi bukomeza kwiyongera.

Nk’urugero, ibipimo by’ubushyuhe byafashwe byerekana ko 2023 ari wo mwaka Isi yagize ubushyuhe buri hejuru kuva mu 1850, aho impuzandengo yabwo yageze kuri degrés Celsius 1.45.

Bimwe mu byuma byifashishwa na ACES mu gutanga ubumenyi ku byuma bikonjesha
Bimwe mu byuma byifashishwa na ACES mu gutanga ubumenyi ku byuma bikonjesha
Zimwe mu mbuto zitunganyirizwa mu cyanya cy'inganda i Masoro hifashishijwe ibyuma bikonjesha byujuje ubuziranenge
Zimwe mu mbuto zitunganyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro hifashishijwe ibyuma bikonjesha byujuje ubuziranenge

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka