Abanyarwanda 42% ni bo bazaba bagicana inkwi n’amakara muri 2024

Oreste Niyonsaba ushinzwe ibicanwa mu kigo gishinzwe ingufu, REG-EDCL, avuga ko intego u Rwanda rwihaye kuva muri 2017 ari uko muri 2024 abazaba bagicana inkwi n’amakara bazaba ari 42% gusa.

Oreste Niyonsana ukora muri REG-EDCL avuga ko Abanyarwanda 42% ari bo bazaba bagicana inkwi n'amakara muri 2024
Oreste Niyonsana ukora muri REG-EDCL avuga ko Abanyarwanda 42% ari bo bazaba bagicana inkwi n’amakara muri 2024

Ibi yabitangarije i Cyizi mu Karere ka Huye ubwo bakoraga ubukangurambaga bwo gushishikariza abatuye i Simbi na Maraba kugura imbabura zikoresha amakara n’inkwi bike.

Yagize ati “79,9% by’ingo zo mu Rwanda zifashisha inkwi, 17,4% zigakoresha amakara. Izisigaye zingana na 1.1% zikoresha gaz, izindi zigacana ibindi harimo palete (palettes) na birikete (briquettes).”

Igiteye inkeke ni uko abacana amakara n’inkwi, 13% bonyine ari bo bifashisha rondereza zujuje ibisabwa. Ni ukuvuga ko ibiti bigitemwa ari byinshi, bityo gutsemba amashyamba bikaba biri mu bitera ingaruka nyinshi harimo n’ihindagurika ry’ibihe.

Abatuye i Cyizi basobanuriwe akamaro ko kwifashisha rondereza
Abatuye i Cyizi basobanuriwe akamaro ko kwifashisha rondereza

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwihaye intego y’uko muri 2024, Abanyarwanda bazaba bagicana amakara n’inkwi bazaba ari 42% gusa, mu gihe abandi bazaba bifashisha ubundi buryo.

Kugira ngo ibi bizashoboke, ibigo bya Leta bigaburira abantu benshi ni byo bya mbere bizasabwa gutanga urugero rwiza, byifashisha gaz, bikareka inkwi, dore ko ngo ari byo bikoresha nyinshi. Ngo hari n’aho usanga bacana toni 10 z’inkwi ku mwaka.

Niyonsaba ati “Amashuri, gereza n’ibindi bigo nk’ibyo, bigomba gukoresha gaz. Nta yandi mahitamo, nta kugoragoza bashakira muri za rondereza n’ibindi.”

Rondereza z'amakara zigura 15,000
Rondereza z’amakara zigura 15,000

Abaturage basanzwe bagura amakara kandi bafite n’ubushobozi bwo kuyagura, bo ngo bazegerezwa rondereza z’amakara, za palete na za gaz, bashishikarizwe kuba ari byo bifashisha.

Naho abatoragura udukwi, badafite ubushobozi, Leta ngo izagenda ibafasha kubona za rondereza buhoro buhoro.

Ubukangurambaga bakoreye i Cyizi tariki 21 Gashyantare, bwajyaniranye no kugaragariza abahatuye imbabura zikoze mu cyuma no mu ibumba zicanwamo inkwi nkeya zigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 18, n’izicanwamo amakara zigura ibihumbi 15.

Abatuye i Cyizi bavuga ko babonye izo mbabura ari nziza. Icyakora n’ubwo basobanuriwe ko biciye mu makoperative bashobora kuziriha make make kugeza barangije kuzishyura, ngo basanze zihenda ku buryo bifuje ko abazikora batekereza no ku bakene.

Spéciose Mukanyandwi utuye i Cyizi yagize ati “Iyo ugiye ku isoko kugura igitenge uhasanga ibitenge by’ibihumbi bitanu, 10 na 15, ugahitamo ikingana n’amafaranga ufite. Na ziriya mbabura bazakoremo n’iz’icumi. Iza bitanu zo nta wutazigura.”

Rondereza z'inkwi bagaragarijwe ngo zigura ibihumbi 18 imwe
Rondereza z’inkwi bagaragarijwe ngo zigura ibihumbi 18 imwe

Jean Bosco Hakuzimana yamwunganiye agira ati “Byibura nk’iriya ya 18 bayitangiye 12, hanyuma iriya ya 15 ikaba 10. Urebye 10 twayashakisha, kuko ibyo zarengera birenze cyane amafaranga.”

Oreste Niyonsaba avuga ko icy’ingenzi ari uko Abaturarwanda bumva ko bakwiye gushakisha ubundi buryo bwo gucana butari inkwi n’amakara, n’ababyifashishije bagakoresha amashyiga arondereza.

Naho ubundi ngo imbabura bazaniye abatuye n’abaturiye i Cyizi ngo si zo rondereza zonyine zibaho, kuko hariho n’ubundi bwoko buhendutse, urugero nk’amashyiga ya rondereza yubatswe mu giturage henshi mu Rwanda muri za 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banarebe uko ibiti bikoreshwa mu bwubatsi byagabanuka kuko imyubakire igezweho ubu iri gutwara ibiti byinshi, cyane cyane mu gukora igisenge. Bitabaye ibyo, izo ngamba zonyine nta musaruro zazatanga. Umuntu arajya kubaka inzu akabanza akagura ishyamba ringana n’igice cya hegitari, ryose akaritema rigashirira kuri iyo nzu.

Joseph yanditse ku itariki ya: 24-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka