Abantu bituje mu bishanga nyuma ya 2005 bibagirwe ingurane z’ubutaka

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gikomeje ibarura ry’abaturanye n’ibishanga, mu rwego rwo kubashakira uburyo bakwimuka aho batuye.

Abatuye mu nkengero z'ibishanga basabwa kwimuka
Abatuye mu nkengero z’ibishanga basabwa kwimuka

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Colette Ruhamya yasobanuriye Kigali Today ko iryo barura rigamije kubuza abantu gukomeza kwituza mu bishanga no kwimura abaturanye nabyo.

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi w’akarere ka Gasabo, bavuga ko batunguwe no kubona ababasaba ibyangombwa by’ubutaka.

Umwe muri abo baturage yagize ati ”Ubu ndava hano nari ntuye njye gukodesha! Ubutaka nabuguze nirinda kuba mayibobo, none baragira ngo tujye mu muhanda noneho!”

Mugenzi we nawe ati ”Nibaduhe ingurane tujye gushaka ahandi hantu dutura”.

Eng. Ruhamya avuga ko abantu bituje mu bishanga no mu nkengero zabyo nyuma y’Itegeko Ngenga ryo mu 2005 rigena uburyo bwo kurengera Ibidukikije bagombye kuba barabivuyemo.

Avuga ko abo Leta izaha ingurane ari abatuye mu bishanga cyangwa mu nkengero zabyo mbere y’uwo mwaka ariko babifitiye ibyangombwa.

Ati ”Hari umuntu ugira icyangombwa gifata ruguru y’igishanga ariko akiha n’igishanga, undi akaba arimo yaratujwe kera akaba afite n’ibyangombwa, undi akaba atuyemo nta byangombwa ahafitiye.

“Twifuzaga kugira ayo makuru kugira ngo tumenye ingurane izahabwa abo bafite ibyangombwa hashingiwe ku buryo Leta izagenda ibona amikoro, ariko abadafite ibyangombwa bagombye kuba bavuyemo”.

Uyu Muyobozi akomeza aburira abantu kutongera kugira inyubako nshya iyo ari yo yose bashyira mu gishanga cyangwa mu nkengero zacyo, kuko ngo abahatuye bamaze kumenyekana.

Gahunda yo kwimura abatuye mu bishanga i Kigali irakomeje nk’uko Umuyobozi Mukuru wa REMA abisobanura.

Avuga ko nyuma yo kwishyura abanyenganda b’i Gikondo, abaturage basanzwe ari bo bazakukiraho.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abo banyenganda bazaba bishyuwe ingurane yo kwimuka muri icyo gishanga biterenze umwaka utaha wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka