Abantu barasabwa kumva neza ijambo ry’Imana bakarengera ibidukikije

Pasitoro Eraste Rukera urimo gukorera impamyabumenyi ya ‘Masters’ mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), avuga ko abizera Imana badatekereza kwita ku bidukikije kuko bumvise nabi amagambo yo muri Bibiliya, aho mu gitabo cy’Intangiriro mu mutwe wa mbere n’uwa kabiri Imana yahaye umuntu ububasha bwo “Kororoka, gukwira Isi no kuyitegeka” (Int. 1:28).

Gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa ni bimwe mu byo abantu bagirwamo inama
Gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa ni bimwe mu byo abantu bagirwamo inama

Abumvise nabi iri jambo ngo usanga ari bo batita ku kurinda ibidukikije, ari na byo bivamo ingaruka zinyuranye ziriho kuri ubu nko gutema amashyamba, kuba Isi igenda ishyuha, ihindagurika ry’ikirere, isuri itwara ubutaka, kuba ubutayu bugenda bwiyongera n’ibinyabuzima bimwe na bimwe bigakendera, kuba Isi ituwe n’abantu benshi cyane bituma umutungo kamere wifashishwa ku rugero rwo hejuru n’ibindi.

Muri iki gihe rero, ngo abantu bakwiye gushaka uko ubukungu bwakwiyongera batangije ibidukikije, yewe n’abizera Imana basanzwe batabyitaho bakabishyiramo imbaraga.

Ati “Abantu benshi bavuga ko kwita ku bidukikije atari ugukizwa, ahubwo ari nko gushakisha mu by’Isi. Nyamara hari ikibazo cy’uko mbere y’uko bajya mu ijuru bagomba kubanza kubaho, bakaba mu Isi bameze neza.”

Mu mutwe wa kabiri w’igitabo cy’Intangiriro hari ahavuga ngo “Imana ishyira Muntu mu busitani bwa Edeni ngo abuhinge kandi aburinde” (Int.2:15). Abantu rero ngo bari bakwiye kwibanda ku ijambo kurinda, kugira ngo babeho mu isi imeze neza.

Bene izi nyigisho za Bibiliya, kimwe n’izindi nyigisho ndetse n’ibikorwa bishishikariza abantu kurinda ibidukikije ngo hari amatorero n’amadini agenda abyitaho bitari cyane, ariko mu itorero ry’Abangilikani muri Diyosezi ya Shyogwe, bo babyitaho kuko bashyizeho abafashamyumvire bigisha abaturage kurengera ibidukikije, ndetse no mu kwigisha gusoma Bibliliya bakabyitaho.

Ati “Muri iri torero bagenda batanga amashyiga agabanya ibicanwa n’amafilitiri akoze mu ibumba ayungurura amazi neza umuntu atarinze kuyateka. Banafite ibarizo rinini ririmo imashini zifashisha amashanyarazi y’imirasire y’izuba kandi bagenda batanga amashanyarazi yifashisha imirasire y’izuba ku bantu batandukanye.”

Filitiri z'amazi zikozwe mu ibumba zikorwa na EAR Diyoseze ya Shyogwe, zituma abantu badasabwa guteka amazi bohereza imyuka mu kirere
Filitiri z’amazi zikozwe mu ibumba zikorwa na EAR Diyoseze ya Shyogwe, zituma abantu badasabwa guteka amazi bohereza imyuka mu kirere

Pasitoro Rukera asaba n’andi madini ndetse n’amatorero kwita ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije bibanda ku kumva Bibiliya neza, ariko hatagendewe no ku madini buri muntu wese akumva ko kurengera ibidukikije bimureba.

Pasitoro Rukera kandi mu bushakashatsi yakoze ku ngaruka za Covid-19 ku bidukikije, yasanze kuba iyi ndwara yarahagaritse ingendo muri rusange ku Isi, itarakuyeho ko ibihumanya ikirere bikomeza kwiyongera, ariho ahera asaba abantu bose gushyira inngufu mu kurengera ibidukikije.

Ibi yabikoze mu rwego rw’ubushakashatsi ku ngaruka za Covid19 ku buzima muri rusange, abarimu n’abanyeshuri bo muri PIASS bakoze, bashaka kwerekana ingaruka za Covid-19 n’ibiri gukorwa cyangwa ibyakorwa, kugira ngo ibyo bibazo abantu babisohokemo neza.

Agira ati “Abantu benshi bavuga ko Covid 19 yafunze ibikorwa bituma uruhare rw’ibikorwa by’abantu mu kwangika kw’ibidukikije rugabanuka. Ariko tugendeye kuri raporo ya 2021 y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku ntego z’iterambere rirambye ntabwo ari byo, kuko imyuka yajyaga mu kirere mu mwaka wa 2019 yiyongeyeho 2% mu 2020, hanyuma hiyongereyeho 6% muri 2021.”

Uku kwiyongera cyane kwatewe n’uko Covid19 igenje makeya, ibihugu byose byashyize imbaraga mu kuzahura ubukungu, hanyuma mu gukora ibikenewe, urugero nko kubaka, gucukura amabuye y’agaciro,... habaho kohereza ibyuka mu kirere, bicyangiza.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara tariki 10 Ukuboza 2022.

Pasitoro Eraste Rukera
Pasitoro Eraste Rukera
Icyumweru cyahariwe ubushakashatsi cyakozwe hifashijwe ikoranabuhanga
Icyumweru cyahariwe ubushakashatsi cyakozwe hifashijwe ikoranabuhanga

Amafoto: EAR Shyogwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka