Abangiza umutungo kamere n’ibidukikije bihanangirijwe

Minisiteri y’Umutungo kamere (MINERENA) iratangaza ko yamaze guhagurukira abantu bose bangiza umutungo kamere cyangwa bakawukoresha nabi, ariko inabibutsa ko ibyo bakora byose baba bahemukira abandi batisize.

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe ku munsi mpuzamahanga w’ibidukikije wizihirijwe mu karere ka Rutsiro, kuri uyu wa gatanu tariki 5 kamena 2015.

Abangiza umutungo kamere n'ibidukikije bihanangirijwe.
Abangiza umutungo kamere n’ibidukikije bihanangirijwe.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere n’ibidukikije wari umushyitsi mukuru Evode Imena. yavuze ko abangiza ibidukikije baba bahemukira bihemukira bagahemukira bagenzi babo banahemukira igihugu muri rusange.

Yagize ati “Kuri uyu munsi twizihiza ibidukikije turaha ubutumwa abantu bose bangiza ibidukikije ariko tunabibutsako uwangiza ibidukikije aba yihemukiye ndetse ahemukira umuturanyi we ndetse n’igihugu kuko ibidukikije bifitiye twese akakamaro.”

Umunyamabanga wa Leta muri minisitri y'umutungo kamere n'ibidukikije yavuze ko uwangije ibidukikije aba yihemukiye ndetse agahemukira mugenzi we atibagiwe igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri minisitri y’umutungo kamere n’ibidukikije yavuze ko uwangije ibidukikije aba yihemukiye ndetse agahemukira mugenzi we atibagiwe igihugu.

Abaturage baganiriye na Kigali Today batangaje ko nyuma yo kugirwa inama ngo biyemeje kubungabunga ibidukikije kandi bakanagaragaza uwaba asha ka kubyangiza.

Nyiransabimana Claudien utuye muri uyu murenge wa Mukura umuhango wabereyemo, yagize ati “Nyuma yo kumva impanuro twahawe ubu ngiye kubungabunga ibidukikije mpereye kuri iri shyamba rya Mukura rinyegereye kuko badusobanuriye ibyiza by’ibidukikije ndetse nzanagaragaza umuntu nzabona ushaka kwangiza ibidukikije.”

Habaye n'ubusabane nyuma y'ibiganiro.
Habaye n’ubusabane nyuma y’ibiganiro.

Kurubone Leonidas utuye mu kagari ka kagusa nawe yunze mu rye avuga ko ko nyuma yo kumva ko imigezi n’amashyamba n’ubutaka bifitiye abantu akamaro, agiye kubyitaho ndetse akanamagana uwashaka kubyangiza.

Dr mukankomeje Rose Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), yaburiye abangiza mashyamba ndetse n’ibidukikije muri rusange aho yabwiye abaturage ba Mukura bari muri uyu muhango ko hatangiye no guhanwa abangiza ibidukikije.

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wari ufite insanganyamatsiko igira iti” Miriyari indwi z’abantu ku isi imwe rukumbi.Koresha neza umutungo kamere””hanatangijwe umushinga LAFREC (Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation), ugamije gusana ishyamba rya Mukura ndetse na Gishwati aho bazatera ibi ahangijwe ndetse no kurandura ibiti bitari ibya kimeza.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka