Abana b’ingagi basaga 390 biswe amazina mu myaka 20 ishize

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko mu myaka 20 ishize abana b’ingagi barenga 390, ari bo bamaze kwita amazina.

Abana b'ingagi 40 bagiye kwitwa amazina
Abana b’ingagi 40 bagiye kwitwa amazina

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, ubwo hatangazwaga ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 uteganyijwe tariki 5 Nzeri 2025, mu Kinigi hafi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Uyu mwaka hazitwa abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024 batiswe amazina icyo gihe, kubera ibihe Igihugu cyari kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Marburg, cyari kimaze kugaragara hamwe na hamwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yavuze ko umubare w’abana b’ingagi bamaze kwitwa amazina kuva mu 2005 ari 397.

Yagize ati “Umubare w’ingagi mu gace ka Virunga wariyongereye uva kuri 880 mu 2012, urenga 1063 uyu munsi. Ibi bigaragaza umusaruro w’uburyo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bushingiye ku baturage n’ubufatanye bw’ingenzi.”

Arongera ati “Tubikesha ubwitange budasubirwaho n’inkunga ikomeye y’abo bireba bose, barimo Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.”

RDB igaragaza ko ishoramari rimaze gushyirwa mu bikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro, ringana na Miliyari 18 z’Amafaranga y’u Rwanda, yavuye mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, yashowe mu mishinga irenga 1000. Muri gahunda y’uko 10% by’amafaranga ava mu bukerarungendo aba agomba kugaruka agafasha abaturage, mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Biteganyijwe ko tariki 6 Nzeli 2025, aribwo hazatangizwa ikigega kigamije gukusanya amafaranga azifashishwa mu gukomeza guteza imbere kiriya gice giherereyemo pariki y’Ibirunga, ariko akanakoreshwa mu kongera ubuso bw’ahatuye ingagi zo mu birunga, hagamijwe kuzibungabunga no kuziteganyiriza ahazaza.

Mu Karere ka Musanze hazanamurikirwa umushinga w’ubuhinzi bugezweho butangiza ibidukikije.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka