Abana 20 b’Ingagi bagiye kwitwa amazina

Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina uyu mwaka uzaba ku ya 2 Nzeri mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uyu muhango utaba imbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Parike ya Nyandungu, mu rwego rwo kugaragaza ishusho y’uyu muhango.

Uyu muhango uzaba ku nshuro ya 18, ufatwa nk’umusaruro mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, kandi bikagirira akamaro abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’ibirunga.

Muri ibyo birori byo kwita izina abana b’ingagi 20 bavukiye muri parike mu mezi 12 ashize, nibo bazahabwa amazina, ndetse kugeza ubu ingagi 354 zimaze kwitwa amazina kuva uwo muhango watangira mu 2005.

Mu ijambo rye, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko ibirori by’uyu mwaka bizagaragaza imbaraga u Rwanda rwashyize mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, harimo no kwagura ubuso ingagi zituraho.

Ati “Uyu mwaka twishimiye ibyagezweho mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, cyane cyane ubwiyongere bw’ingagi, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bagize uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye, kugira ngo ibinyabuzima n’ubuzima bw’abantu birusheho kubaho neza”.

Kageruka yongeyeho ko uyu munsi ari umwanya wo gushyira imbaraga mu bikorwa bya Guverinoma, mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage baturiye parike no gukomeza kubungabunga inyamaswa, binyuze muri gahunda yo gusaranganye inyungu iva mu bukerarugendo.

Yabisobanuye agira ati “Gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo yatangijwe mu 2005 kandi igamije gufasha ishoramari rigera ku baturiye parike zitandukanye mu Rwanda, hagamijwe ko 10% by’amafaranga yinjizwa asubizwa mu baturage.”

Kageruka, yatangaje ko miliyari zisaga 7.9 z’Amafaranga y’u Rwanda zatanzwe na RDB mu mishinga y’abaturage irenga 880 kuva mu 2005.

Ariella Kageruka
Ariella Kageruka

Iyi mishinga yafashije kugeza amazi meza ku baturage, kubaha inka bakabona amata, ibigo nderabuzima, ibyumba by’ishuri, gutuza neza abaturage baturiye parike enye z’igihugu; Pariki y’igihugu ya Akagera, Pariki ya Nyungwe, Pariki y’Ibirunga, na Pariki nshya y’u Rwanda ya Gishwati-Mukura.

Dancille Nyirarugero, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimye imbaraga za Guverinoma zo gusigasira, kurinda ingagi no guteza imbere ubukerarugendo, kuko bwabaye urwego rukomeye mu kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ati “Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane abo mu Karere ka Musanze bishimira gahunda yo gusaranganya amafaranga y’ubukerarugendo, ni 10% y’amafaranga yinjira muri pariki z’ubukerarugendo. Yafashije mu iterambere ryihuse ry’umujyi wa Musanze. Byazamuye imibereho myiza y’abaturage baturiye pariki”.

Yashimangiye ko inyungu nyamukuru z’ubukerarugendo ari ukurema uburyo bwo kwinjiza amafaranga ndetse no gutanga akazi. Kimwe no mu turere dutandukanye n’ibihugu, ubukerarugendo n’isoko y’ingenzi yinjiza amadovize.

Kwita izina ni umugenzo wakorerwaga umwana w’umuntu kuva cyera mu muryango w’Abanyarwanda, hari ababyeyi n’abaturanyi. Mu myaka irenga 30 mbere y’umuhango wa mbere wo kwita izina abana b’ingagi, abashinzwe pariki n’abashakashatsi bari basanzwe bita abana b’ingagi amazina mu rwego rwo gukurikirana buri ngagi, mu muryango wayo ndetse n’aho ituye.

Mu 2005, u Rwanda rwatangiye kwita izina ingagi zo mu misozi ndetse bihinduka ibirori bihuruza abantu baturutse ku isi yose. Aya matungo y’agatangaza ahabwa amazina mu buryo bw’agaciro bidashidikanywaho.

Uyu muhango, mbere na mbere, ni umwanya wo gushimira abaturage batuye hafi y’ingagi, Pariki y’ibirunga, abafatanyabikorwa mu bushakashatsi, abaveterineri, abashinzwe kubungabunga ibidukikije n’abashinzwe kurinda ingagi umunsi ku munsi.

Uyu munsi, mu Rwanda umuhango wo Kwita Izina wagize uruhare mu gushyira mu bikorwa ingamba zikomeye zo kubungabunga umurage karemano w’u Rwanda, no kurushaho kwagura uruhare rw’ubukerarugendo mu guhindura imibereho y’igihugu. Bitewe n’umusaruro umaze kugaragara mu bikorwa byo kwita izina, Abanyarwanda baturutse mu ngeri zose bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’ingagi n’uruhare rwazo mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Aho Abanyarwanda babaye abarinzi b’ingagi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka