Abakoze Umuhanda Kidaho-Kanyirarebe Baracyafitiye abaturage umwenda
Bamwe mu baturage b’imirenge Gahunga, Rugarama na Cyanika baravuga ko ikorwa ry’umuhanda Kidaho-Nyagahinga-Kanyirarebe ryabasize mu manegeka, bakaba batinya ko gutinda gukemura ibibazo wasize bishobora kubashyira mu kaga.
Abafite ikibazo, babwiye Kigali Today ko ubwo uwo muhanda w’igitaka wakorwaga mu gace ka Kidaho ugana ahitwa kwa Mutabazi-Kanyirarebe no ku Rukiko, wasize zimwe mu nzu zabo zisigara zinegetse ku mukingo.
Niyibizi Anastase umubyeyi w’abana umunani uturanye n’uyu muhanda agira ati: “Inzu ntuyemo n’umuryango wanjye yasigaye mu manegeka, kuko iteretse hejuru y’umukingo uwo muhanda unyuraho. Abana bahora bagwamo nkajya kuvuza. Mporana impungenge ko iyi nzu izaturidukiraho.”
Uyu muturage, avuga ko iyi nzu ubwayo yatangiye kwangirika, abakora umuhanda bakamwizeza ko bazayisana, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Undi muturage na we agira ati: “Hari ibitaka n’amabuye abakozi barunze ku rugo rwanjye, bihinduka umugina muremure, ku buryo byamfungiye inzira imbere y’inzu. Ubuyobozi bukwiye kudufasha ibi bintu bigakosoka, aho bishoboka bakaza bakabikuraho.”
Abaturiye uyu muhanda bavuga ko uretse n’imitungo yabazwe, hari n’ibyasigaye bitabazwe, ariko bikaba bigaragara ko bizapfa ubusa, kuko n’ubundi umuhanda wabisize mu manegeka.
Uyu muturage kandi agira ati“Birakwiye ko ibyangijwe bitarabarirwa bihabwa agaciro bikishyurwa kuko turabangamiwe cyane.”
Uyu muhanda w’ibirometero bisaga 15, wubatswe hagamijwe korohereza abaturage kugeza umusaruro ku masoko. Ku ruhande rumwe, abawuturiye bavuga ko iyi ntego yagezweho, ariko ngo abangirijwe n’aho wanyuze, na bo ngo ntibakwiye kviramo aho.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko bari muri gahunda yo kureba imbogamizi zasizwe n’ikorwa ry’umuhanda.
Yagize ati “Hari itsinda ry’Akarere ribishinzwe riheruka gukurikirana ngo hamenyekane neza imiterere y’iki kibazo. Haramutse hagaragaye itaka ryatinzwe ahabangamiye abaturage, twakoresha uko dushoboye rikahava.”
Ku bijyanye n’ingurane, avuga ko imiryango 66 ari yo yasigaye itabaruriwe imitungo, kuko ngo hari amakuru amwe n’amwe itabashije kuzuza mu byasabwaga.
Yagize ati: “ Iyo tugiye kubarura ahagenewe ingurane, hari ibigenderwaho, nyamara ugasanga bamwe batabyujuje. Hari nk’aho wasangaga umuturage yaragurishije ubutaka, ariko atarabwiyandukujeho.”
Uyu muyobozi icyakora yongeraho ati “Ni inshingano zacu nk’inzego kubikurikirana. Tugiye gushyiramo imbaraga tuzanonsore neza ikibazo ku kindi tubikemure.”
Muri iki gihe cy’imvura, abaturiye uyu muhanda bavuga kandi ko ahatarashyizwe imiyoboro y’amazi hashobora kuzabateza isuri, dore ko ngo ubu amazi azana umuvumba mwinshi, akisuka mi mirima yabo, akangiza imyaka.
Bakifuza ko na zo zatunganywa inzira zikigendwa.
Ohereza igitekerezo
|