Abakoraga ubushimusi muri Pariki ya Gishwati-Mukura basanga inyungu iri mu kuyibungabunga

Abaturiye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, nyuma y’aho baretse ubushimusi bw’inyamaswa, ubucukuzi no kwangiza ibiti, bakitabira gahunda zirebana no kuyibungabunga; basanze ari byo bibafitiye akamaro kuko ari bwo iterambere ryabo ryazamutse byihuse, bakaba bageze ku rwego bishimira, yaba mu bukungu no kugira uruhare mu kuyirinda.

Pariki ya Gishwati-Mukura iri ku buso bwa Ha 3000 mu gihe muri za 1970 ishyamba rya Gishwati ryonyine ryari rifite Ha ibihumbi 27
Pariki ya Gishwati-Mukura iri ku buso bwa Ha 3000 mu gihe muri za 1970 ishyamba rya Gishwati ryonyine ryari rifite Ha ibihumbi 27

Umwe mu bahoze ari ba rushimusi muri iyi Pariki, witwa Kabasha Etienne, wo mu Mudugudu wa Ngunguru, Akagari ka Rubaya Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yagize ati: “Twangizaga iri shyamba mu buryo bukomeye, dutemamo ibiti tugatwika amakara, ibindi tukabibazamo imbaho, cyangwa kubitutira dukoramo imishingiriro, bamwe bakagurisha, abandi bakayikoresha mu buhinzi”.

Yongera ati “Abashumba bo muri kano gace birirwaga batema ibiti bakabikuramo inkoni. Inyamaswa na zo twazihigaga amanywa n’ijoro, tukazica tukazirya. Urebye iri shyamba ryari mu marembera kuko tutari twarigeze turiha agahenge”.

Yungamo ati “Ibyo ni byo twumvaga ari byo bidufitiye inyungu, ariko tumaze gusobanukirwa ko abatuye mu nkengero za Pariki n’ibindi bice biri kure yayo natwe tudasigaye, byugarijwe n’ingaruka zikomoka ku kuba Pariki itabungabunzwe neza; byaraduhumuye, bituma twiyemeza kuba abambere mu kuyirinda abayihungabanya”.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ikora ku mirenge icyenda, harimo itandatu yo mu Karere ka Rutsiro n’itatu yo mu Karere ka Ngororero. Iri ku buso busaga Ha 3000, nyamara ubwo buso si ko bwahoze bungana, kuko nko mu mwaka w’1970 icyanya cy’ishyamba rya Gishwati cyonyine cyari cyihariye ubuso bwa Ha ibihumbi 27, zagiye zigabanyuka kubera ibikorwa bya muntu nko gutema ibiti, kuyituramo no kuyihingamo, byagabanyije ubwo buso kugeza ubwo bwigeze no kugera kuri Ha 600.

Karangwa Etienne ni umwe mu baturage bahagurukiye gukumira abangiza iyi Pariki kuko ari byo bibafitiye inyungu
Karangwa Etienne ni umwe mu baturage bahagurukiye gukumira abangiza iyi Pariki kuko ari byo bibafitiye inyungu

Rugira Jean Bosco, Umukozi ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki ya Gishwati-Mukura, yagize ati “Urugendo rwo kubungabunga ishyamba rya kimeza rya Gishwati, rusa n’urwongeye kwiyuburura kuva mu mwaka wa 2002, ibyaje kuvamo intambwe ikomeye yo kurihuza n’ishyamba rya kimeza rya Mukura, bigirwa Pariki yemewe ku rwego rw’igihugu (Gishwati-Mukura) ndetse n’icyanya gikomye kiri ku rwego rw’isi.

Ibyo birushaho gutuma ubukerarugendo buhakorerwa bugira agaciro, iyi Pariki igatanga umusanzu mu kubaka igihugu n’abaturage muri rusange, ni yo mpamvu tugomba gufata iya mbere mu kuyitaho mu buryo bwose bushoboka”.

Yongeraho ko byagize icyo bimarira abayituriye ku rwego rukomeye, ati “Igishimishije ni uko umubare munini w’abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura bahoze bayangiriza, bigishijwe, bagasobanukirwa ingaruka zabyo, ubu bakaba barahindutse abafatanyabikorwa bayo mu kuyirinda, aho bigisha bagenzi babo babagaragariza ibyiza byo kuyibungabunga no kuyirinda. Ibyo bifasha mu kuba uburyo bayirinze mu myaka yashize, bigenda bifasha kongera kuyagura umunsi ku wundi”.

Mu gace gaherereyemo Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, habarirwa amakoperative 33 yiyemeje gukorana bya hafi n’iyo Pariki. Abagize izo Koperative kimwe n’abandi baturiye iyo Pariki bishimira ko mu gihe gito gishize itangiye gukorerwamo ubukerarugendo, ubu yatangiye kubinjiriza amadevise, ndetse bakaba bageze no ku rwego rwo kuba umwaka ushize hari ibikorwa Leta yabegereje nk’amazi meza, amacumbi ku batishoboye n’amashuri, byatwaye amafaranga asaga miliyoni 300, babikesha gahunda yo gusaranganya umutungo ukomoka mu bukerarugendo izwi nka ‘Revenue sharing’.

Kurinda abangiza Pariki ni bumwe mu buryo bwo kurengera ibinyabuzima byinshi
Kurinda abangiza Pariki ni bumwe mu buryo bwo kurengera ibinyabuzima byinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka