Abahanga mu nyigo z’ibidukikije bishyiriyeho urugaga RAPEP ruzabafasha kunoza ibyo bakora

Urugaga rw’abanyamwuga bakora inyigo mu bijyanye n’ibidukikije rwitwa RAPEP(Rwanda Association of Professional environmental Practitioners) rwatangijwe ku mugaragaro ku wa mbere tariki 18 Werurwe 2019.

Urwo rugaga rwatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Vincent Biruta.

Egide Nkuranga uyobora urwo rugaga yavuze ko icyo ruje gukemura ari ugushyira hamwe abo bahanga mu bijyanye n’ibidukikije kugira ngo bajye bakora inyigo zituma niba hari imishinga igiye gukorwa cyangwa n’ibindi, bikorwe bitangije ibidukikije.

Ati “Ni ukuvuga ngo icyo bashinzwe ni ukugaragaza ibibazo bishobora guterwa n’iyo mishinga, noneho bakagerageza no gushaka uburyo bishobora gukemurwa kandi iyo mishinga igakorwa neza.”

Nkuranga avuga ko bimwe mu bibazo byari bihari uyu mushinga uje gukemura ari uko buri muhanga muri abo bakora izo nyigo yayikoraga ku giti cye, rimwe na rimwe n’iyo habamo amakosa cyangwa yakoze nk’inyigo itari nziza, ntabone uburyo yabibazwa. Naho ubungubu, ngo kuko bose bibumbiye mu ishyirahamwe rimwe, ngo bizajya bibazwa iryo shyirahamwe kuko rizajya rikurikirana ubwaryo abo bahanga bakora izo nyigo.

Egide Nkuranga uyobora urugaga RAPEP avuga ko rwitezweho kunoza inyigo zakorwaga ku bidukikije
Egide Nkuranga uyobora urugaga RAPEP avuga ko rwitezweho kunoza inyigo zakorwaga ku bidukikije

Ati “Bivuze ngo mbere nta ‘organization’ yari ihari, ariko ubu noneho irahari, ikibazo kizajya kiba kizajya kibona ugikurikirana kandi mu buryo bwihuse.”

RAPEP ni urugaga rwigenga ariko rukorana na Minisiteri y’Ibidukikije by’umwihariko n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA), Eng. Coletha Ruhamya, yavuze ko abo bantu bari basanzwe bahari ariko nta gahunda ihamye kandi ihuriweho bakoreramo, buri muntu akora ukwe.

Ati “Iyo rero bashyizeho ihuriro nk’iri, bibafasha gukora neza. Bizabafasha kwigenzura, niba hari inyigo zakozwe nabi, abagize urwo rugaga ni bo bazajya bareba abazikoze bakaba banabahana.”

Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya yavuze ko urwo rugaga ruzafasha Leta n'abikorera kunoza inyigo z'ibidukikije
Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya yavuze ko urwo rugaga ruzafasha Leta n’abikorera kunoza inyigo z’ibidukikije

Ubusanzwe Minisiteri y’Ibidukikije na REMA ni zo nzego zabakurikiranaga ariko ubu abo banyamwuga mu nyigo z’ibidukikije ni bo bagiye kwishyiriraho umurongo ngenderwaho n’ibisabwa kugira ngo umuntu ajye mu rugaga.

Eng. Coletha Ruhamya ati “Twumva rero ari urwego ruje gufasha Leta muri za nyigo zitandukanye zijya zikorwa zijyanye no kurengera ibidukikije, no gusuzuma ingaruka ku mishinga itandukanye. Bizajya bikorwa kinyamwuga kandi ababikora bamenyekane kuko ubundi umuntu yabashakishaga hirya no hino.”

Eng. Coletha Ruhamya kandi avuga ko kwishyira hamwe kw’abo bantu bakora inyigo ku bidukikije bizabagirira akamaro kuko bizajya byoroha mu kubagezaho inkunga cyangwa amahugurwa n’ibindi bakenera kugira ngo banoze ibyo bakora.

Urugaga rw’abanyamwuga bakora inyigo mu bijyanye n’ibidukikije (RAPEP) rwashyizweho n’itegeko No 36/2016 ryo ku wa 8 Nzeri 2016, risohoka mu igazeti ya Leta yo ku 26 Nzeri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka