Abagenerwabikorwa ba ‘Green Amayaga’ bahawe imbabura za rondereza zizabakemurira ikibazo cy’inkwi

Abagenerwabikorwa b’Umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (Green Amayaga), w’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), batangiye guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa zikanagabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

Izi mbabura zirongereza ibicanwa zikanagabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere
Izi mbabura zirongereza ibicanwa zikanagabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere

Izo mbabura zirimo guhabwa abagenerwabikorwa b’uwo mushinga mu turere tune ukoreramo, kuzitanga bikaba byaratangiriye mu Karere ka Kamonyi, ahamaze gutangwa imbabura 4,000.

Izo mbabura ziratangwa mu rwego rwo gufasha abazihawe kurengera ubuzima bwabo, kugabanya itemwa ry’amashyamba no kurengera ikirere hagabanywa ingano y’imyuka ihumanya ikirere, ibyo bikaba ari bimwe mu ntego z’uwo mushinga.

Uretse imbabura 4,000 zimaze gutangwa mu murenge wa Mugina w’Akarere ka Kamonyi, hari izindi 4,000 zizatangwa mu murenge wa Nyamiyaga, 1,500 zizatangwa mu murenge wa Nyarubaka n’izindi 1,500 mu murenge wa Rugarika, zose hamwe zikaba ari 11,000 zagenewe Akarere ka Kamonyi nk’uko umuhuzabikorwa w’umushinga Green Amayaga, Nkurunziza Philbert abivuga.

Nkurunziza yongeraho ko mu tundi turere umushinga ukoreramo twa Gisagara, Nyanza na Ruhango, gutanga izo mbabura ku bagenerwabikorwa b’umushinga bizatangirana n’umwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2021/2022, akavuga ko muri utwo turere twose hazatangwa Imbabura 60,000 mu gihe cy’imyaka itandatu umushinga uzamara.

Mu iyo myaka itandatu, izo mbabura ngo biteganyijwe ko zizagira uruhare mu kugabanya toni hafi miliyoni eshanu z’imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, naho mu myaka 20 zikazaba zigabanyije toni zisaga miliyoni 15 z’iyo myuka.

Ikigo REMA kigaragaza ko imbabura zihabwa abagenerwabikorwa b’umushinga Green Amayaga zikora neza kuko zapimwe na laboratwari ipima ubuziranenge y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), ikaba yarubatswe ku bufatanye na REMA.

Abaturage bakemuriwe ikibazo cy'inkwi cyari kibabangamiye
Abaturage bakemuriwe ikibazo cy’inkwi cyari kibabangamiye

Igipimo cy’izo mbabura zihabwa abaturage (thermal efficiency) kiri hejuru ya 30, ibi bigatuma zirondereza ibicanwa ku gipimo kiri hejuru ya 50% ugereranyije n’ibicanwa bikoreshwa mu mashyiga gakondo.

Nkurunziza avuga ko ibyo bizafasha kugera ku ntego z’umushinga zo gusubiranya igice cy’amayaga kikongera kugira amashyamba menshi, kuko izo mbabura zizatuma ibiti bidatemwa ku bwinshi hagamijwe gushaka ibicanwa nk’uko byari bisanzwe.

Abagenerwabikorwa b’umushinga Green Amayaga nabo bemeza ko imbabura bahawe zizabahindurira ubuzima kuko bagorwaga cyane no kubona inkwi zo kuko byabahendaga cyane mu gace batuyemo.

Nikuze Josephine wo mu Kagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina wo mu karere ka Kamonyi avuga ko kubona inkwi ryari ihurizo ribakomereye.

Agira ati “Guteka byadutwaraga inkwi nyinshi cyane kandi ntituzibone kuko zirahenze, bigasaba ko umuntu ajya guca inshuro kugira ngo azibone. Batubwiye ko iyi mbabura irondereza inkwi cyane ushobora gukoreshamo n’ibishangara n’ibitiritiri, ubu turanezerewe nta kibazo tuzongera kugira”.

Nikuze kimwe na bagenzi be bahawe izo mbabura bemeza ko zizatuma abaturage, by’umwihariko abagore biteza imbere, kuko bitewe n’uburyo irondereza ibicanwa, abazihawe bazabyaza umusaruro igihe kinini bamaraga bagiye gushaka ibicanwa, bakagikoresha mu yindi mirimo ibabyarira inyungu.

Umushinga Green Amayaga wo gusubiranya igice cy’Amayaga uzamara imyaka itandatu, ukazakora ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya isuri hacukurwa imiringoti, gutera no kuvugurura amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa hagamijwe kugabanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara, ugaterwa inkunga n’Ikigega mpuzamahanga gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije (GEF) binyuze mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka