Abafite imirima yarengewe n’amazi mu kibaya cya Mugogo bari mu gihirahiro

Abaturage bafite imirima mu kibaya cya Mugogo giherereye mu kagari ka Gisesero Umudugudu wa Kabaya mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze bari mu gihirahiro batewe n’uko icyo kibaya cyamaze kurengerwa n’amazi y’imvura aturuka mu misozi igikikije no mu birunga, imyaka yabo ikaba yararengewe.

Ikibaya cyarengewe n'amazi bishyira mu gihirahiro abaturage bahafite imirima
Ikibaya cyarengewe n’amazi bishyira mu gihirahiro abaturage bahafite imirima

Iki kibaya kiri ku buso bwa Hegitari 70 cyahoze gituwe kandi gihingwa, ariko ibiza byatumye kirengerwa n’amazi biba ngombwa ko abaturage bahava.

Uwitwa Rwigema Faustin utuye mu murenge wa Busogo kuva mu mwaka wa 1995 yagize ati “Iki kibaya cyahoze gituwe, gihingwa abaturage bezaga amatoni menshi y’imyaka ku buryo ku mwero wasangaga amakamyo yaje gupakira imyaka ikagemurwa hose mu gihugu. Imvura yateye ibiza mu mwaka wa 2008 tumera nk’abagwiriwe n’amakuba, ntitwongera guhinga, abari bahatuye bakwirwa imishwaro bimukira ahandi”.

Akomeza asobanura ko ahagana mu mwaka wa 2013 aribwo bagize agahenge mu gihe bafashwaga na Reserve Forces nayo yaje kunganirwa n’umushinga witwa RV3CBA, imiyoboro y’amazi itunganywa neza, ibibare (ibyobo bimira amazi) yirohamo nabyo biraziburwa. Icyakora ntibyatinze kuko muri uyu mwaka uwo mushinga umaze gusoza ibyo bikorwa, ibintu byongeye gusubira irudubi. Ubu ikibaya cyongeye kurengerwa gihinduka nk’ikiyaga.

Mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga inzego zifatanyije mu kuzibura umuyoboro ugikikije
Mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga inzego zifatanyije mu kuzibura umuyoboro ugikikije

Uwambajimana Gaudence wo mu kagari ka Sahara na we yagize ati: “Umushinga ukibungabunga iki kibaya twari dufite agahenge, ariko umaze guhagarara ubutaka bwacu bwongeye kurengerwa, burazambagurika ku buryo n’umuntu adashobora kongera kumenya urubibi rwe. Wibaze ahantu hangana gutya twahingaga ubu hakaba harabaye nk’ikiyaga, amarira twarize na n’ubu aracyashoka ku maso kubera guhomba bigezze aha; leta ikwiye kudufasha ikatuzanira indi mishinga idufasha kubungabunga iki kibaya kuko amaboko yacu ntiyabishobora”.

N’ubwo bakora iyo bwabaga bagakora umuganda kugira ngo babungabunge iki kibaya cyamaze guhinduka igishanga, bigoye aba baturage kubera ko n’imiterere y’aha hantu harengewe n’amazi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nk’uko bakomeje babisobanura.

Habyarimana Jean Damascene Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko bagikora ubuvugizi kugira ngo haboneke uburyo bwo kubungabunga iki kibaya mu buryo burambye; asaba Abaturage ko mu gihe bigikorwa baba bahabungabunga mu bushobozi bwabo.

Iki ni kimwe mu bibare byazibijwe n'amazi yisuka muri iki kibaya
Iki ni kimwe mu bibare byazibijwe n’amazi yisuka muri iki kibaya

Yagize ati “Kubungabunga iki kibaya ni ibintu bisaba imbaraga zo ku rwego rurenze ubushobozi bw’Abaturage kuko yaba ibibare bimira amazi byamaze kuziba, kandi ntitwapfa gushoramo abaturage ngo bajye kubizibura kuko bisaba izindi mbaraga; kuzibura imiyoboro y’aya mazi ikurwamo ibyondo, amabuye n’indi myanda yisukamo izanywa n’amazi ava mu birunga nabwo bisaba abakozi bahoraho. Turi gukora ubuvugizi muri za Minisiteri zitandukanye kandi twizera ko turabona igisubizo cyiza vuba hakazaboneka uburyo burambye bwo kubungabunga iki kibaya”.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe tugishakisha uko haboneka uburyo bwo kuhabungabunga turabasaba kuba bakora ibyo bashoboye kugira ngo bakomeze bahiteho, ubwunganizi nibuboneka buzasange na bo hari icyo bagerageje gukora mu kubungabunga aho bashoboye”.

Mu gikorwa cy’umuganda usoza uku kwezi wabaye kuwa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019, Abaturage bifatanyije n’Ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa basibura umuyoboro w’amazi n’imigende izengurutse iki kibaya cya Mugogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurengerwa n’amazi babyita Flooding.Ni kimwe mu bintu bigize IBIZA biteye ubwoba muli iki gihe.Muribuka ejobundi mu Burayi ukuntu bagize ubushyuhe bukabije butabagaho kera.IBIZA N’IBYOREZO bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera.Bimwe muli ibyo ni ibi:Indwara ziterwa na Virus,Heatwaves,Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings),etc… Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.

hitimana yanditse ku itariki ya: 29-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka