Abafite ibikorwa mu bishanga bongerewe icyumweru ngo babe babihakuye

Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) wongereye icyumweru kimwe abafite ibikorwa mu bishanga bari barahawe igihe ntarengwa ntibacyubahirize, kuba babikuyeho.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal avuga ko mu cyumweru kimwe ibyo bikorwa bigomba kuba byavanyweho
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal avuga ko mu cyumweru kimwe ibyo bikorwa bigomba kuba byavanyweho

Babibwiwe kuri uyu wa 28 Mutarama 2019, ubwo izo nzego zagenzuraga ahari ibyo bikorwa, bakaba bahereye mu karere ka Gasabo, ngo bikaba biri muri gahunda yo kugira ngo ibishanga bikorerwamo ibyo byagenewe hagamijwe kurengera ibidukikije.

Ibikorwa bisabwa kuvanwaho ni ibyubatswe mu bishanga mu buryo butemewe n’amategeko, bivuze ko ibyo biba nta byangombwa byo kubaka biba bifite.

Bimwe mu bikorwa byasabwe gukurwaho ni nk’ikigo cya APABENA kiri mu gishanga cya Nyabugogo mu murenge wa Kacyiru kirimo ahakorerwa imigati, akabare, ubusitani bukodeshwa n’ibindi, umuhuzabikorwa wacyo, Fidèle Muhawenimana yemera ko bagiye kubyimura.

Agira ati “Ndemera ko dukorera mu gishanga. Ubu tugiye gutangira kwimura ibikorwa byacu kuko badusabye gukuraho izi nyubako zose, hanyuma tugahita dutangira kubaka aho tuzimukira ku buryo mu gihe cy’umwaka haba huzuye”.

Abayobozi btandukanye bahagurukiye icyo gikorwa
Abayobozi btandukanye bahagurukiye icyo gikorwa

Bayingana Alexis, nyiri Rugende Park ahazwi cyane nko ku ‘masheval’, na we yemera ko ibikorwa bye biri mu gishanga ariko ko akeneye ingurane mbere yo kubikuraho.

Ati “Jyewe naraguze nyuma nsaba icyemezo cyo gusana ndagihabwa ndabikora. Kuba harubatswe kera hafite n’ibyangombwa byaho, ndumva ubuyobozi bugomba kubanza kumpa ingurane nkabona nkabihakura kuko nta muturage ugomba kurengana”.

Bayingana ariko avuga ko yifuza gukomeza kuhakorera ibikorwa byemewe mu gishanga nk’imyidagaduro n’ubukerarugendo cyane ko haba n’ingamiya zikundwa cyane na benshi.

Ibindi bikorwa byasuwe ni ikigo cya China Road kirimo parikingi n’amazu, ibigo bibiri bicururizwamo ibyuma by’ubwubatsi bifite na parikingi z’amakamyo bya Kamanira Leonard na Kamana Jean Damascene biri mu gishanga cya Nyabugogo, mu murenge wa Kacyiru akagari ka Kamutwa.

Hari kandi akabari na parikingi y’amakamyo, biri ahitwa Mbandazi mu gishanga cya Rugende mu murenge wa Rusororo.

Basuye ahantu hatandukanye
Basuye ahantu hatandukanye

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal, avuga ko icyazinduye ubuyobozi ari ukwibutsa abari barasabwe kwimura ibikorwa byabo no kubaha igihe ntarengwa.

Ati “Bari barahawe igihe cy’umwaka ngo babe bakuyemo ibikorwa byabo ntibabikora ari yo mpamvu turimo kubaha igihe kitarenze icyumweru. Ni ukugira ngo abafite ibintu byakwimurwa babyimure vuba niba hari n’ibyo bashaka ku nzu zabo babikureho bitarenze iki cyumweru”.

“Cyane cyane nk’ahashashe kaburimbo ho harihutirwa cyane kuko ituma amazi y’imvura atinjira mu butaka ari byo biteza imyuzure ikunze kugaragara ishyira mu kaga ubuzima bw’abantu. Icyakora abafite ibyangombwa byuzuye bazahabwa ingurane”.

Nyuma y’akarere ka Gasabo, iryo genzura rizakomereza no mu tundi turere tw’umujyi wa Kigali muri iki cyumweru, ahari ibikorwa bitemewe mu bishanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa kugirango kigende neza , Umujyi wa Kigali wari ukwiye kubanza guha INGURANE " abafite ibyangombwa kugirango nabo babashe kubona uburyo bwo kwimuka no kwimura Ibintu byabo, nacyane ko abenshi bamaze Umwaka urenga barafungiwe ibikorwa byabo by Ubucuruzi .

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka