30% by’u Rwanda bizaba bigizwe n’amashyamba mu myaka 3

Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF) ivuga ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo kirukomereye cy’ibura ry’ibikomoka ku mashyamba.

Amashyamba mu Rwanda asanzwe ari ku buso bungana na hegitari 704,997 ariko hari gahunda yo kongeraho ubundi buso bungana na kuri hegitari 9,105
Amashyamba mu Rwanda asanzwe ari ku buso bungana na hegitari 704,997 ariko hari gahunda yo kongeraho ubundi buso bungana na kuri hegitari 9,105

Minisitiri wa MINILAF Tumushime Francine avuga ko u Rwanda rukeneye gutera ibiti n’amashyamba no kubungabunga ibisanzweho bigatanga umusaruro uhagije. Bigakorwa hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhaza serivisi nyinshi bikenewemo nko mu bwubatsi no gucanwa.

Atanga urugero rugaragaza uburemere bw’ikibazo avuga ko muri 2017 kuri toni miliyoni esheshatu z’ibikomoka ku mashyamba u Rwanda rukeneye, rufite toni miliyoni 1,2 gusa.

Agira ati “Ibikomoka ku mashyamba mu gihugu biracyari bike cyane bigatuma hari ibitumizwa hanze kandi turi kwimakaza umuco wo kwigira.”

Minisitiri Tumushime avuga kandi ko indi nzira yo kugera ku gisubizo ariko uko abantu bahagurukira gukoresha izindi mbaraga zifashishwa mu gucana nka gazi, Biogaz na Nyiramugengeri bakareka gukoresha ibikomoka ku mashyamba.

Avuga ko kubungabunga amashyamba ari bumwe mu buryo bwafasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye, kuko birufasha mu guhangana n’ikibazo kirwugarije n’isi yose cy’ihindagurika ry’ibihe.

Kugeza ubu mu Rwanda hateye amashyamba ku buso bwa hegitari 704,997.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba cyemeza ko habura ubuso bwa hegitari 9,105 ngo u Rwanda rube ruteye amashyamba kuri 30% by’ubuso burugize.

Uyu mubare ngo waba uhagije mu kwihaza ku bikomoka ku mashyamba mu gihe waba utanga umusaruro ukwiye.

Muri urwo rwego Polisi y’igihugu yiyemeje kugira uruhare mu kubungabunga amashyamba, ifasha leta kongera ibiti biteye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017, MINILAF yagiranye amasezerano na Polisi y’igihugu y’imyaka itanu azatuma Polisi itera ibiti bivangwa n’imyakaibihumbi 22, inatere ibiti by’ishyamba ibihumbi ibihumbi bitanu.

Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana avuga ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Ati “Muri kino gihe turi mu bibazo bikomeye by’umutungo kamere ukomeje kwangirika, aho leta yacu iri gushyira ingufu mu kuwubungabunga.”

IGP Gasana avuga ko gutera ibiti n’amashyamba bidahagije, kuko byagiye bigaragara ko biterwa bikangizwa. Avuga ko ari ho bagomba kuhashyira ingufu haba mu bukangurambaga no gukurikirana ko amategeko abigenga yubahirizwa.

Mu Rwanda amashyamba afatwa mu buryo butatu, hari amashyamba y’abaturage n’ibigo byigenga angana na 71%, hakaba n’aya Leta angana na 27% n’ay’uturere angana na 2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka