2% gusa by’imyanda yo muri Kigali ni yo ibyazwamo ibindi bikenerwa

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) gitangaza ko 2% gusa by’imyanda yo muri Kigari ari yo ibyazwamo ibindi bintu bikenerwa mu buzima, uwo mubare ngo ukaba ukiri hasi.

2% by'imyanda yo muri Kigali ni yo ibyazwamo ibindi bikenerwa mu buzima
2% by’imyanda yo muri Kigali ni yo ibyazwamo ibindi bikenerwa mu buzima

Byatangajwe na Eng Collette Ruhamya, umuyobozi mukuru wa REMA, ubwo yatangazaga raporo yo muri 2017 ku bidukikije mu mujyi wa Kigali no mijyi iwungirije uko ari itandatu, kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kwita ku bidukikije ndetse n’abafatanyabikorwa ba Leta muri urwo rwego.

Eng Ruhamya yavuze ko hakiri ikibazo cy’aho gushyira imyanda yo muri Kigali kuko ngo n’ikimoteri cya Nduba ijyanwamo kidakoze neza, gusa ngo harimo gukorwa ubuvugizi.

Ati “Ubu turimo gukora ubuvugizi ngo tube twabona ikimoteri cyujuje ibisabwa ku buryo byakoroha kubona imyanda yajyanwa mu nganda igakorwamo ibindi bintu bikenerwa, igatanga umusaruro”.

Arongera ati “Ikibazo kigihari ni iryo koranabuhanga rikoreshwa muri urwo rwego, gusa twizera ko kubera ubufatanye dufitanye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) n’abikorera tuzabigeraho. Bizatuma abantu bazajya babibyaza umusaruro aho kugira ngo bibe imyanda ibangamira abantu n’ibidukikije”.

Eng Collette Ruhamya, umuyobozi mukuru wa REMA
Eng Collette Ruhamya, umuyobozi mukuru wa REMA

Mu myanda igaragara muri Kigali ngo 2% ni ibisigazwa by’ibyuma, 1% n’ibijyanye n’imyenda, 9% ni ibikomoka ku mpapuro, 5% ni pulasitiki, 68% ni imyanda ikomoka ku biribwa na ho 15% bikaba ibindi byose bitavuzwe.

Eric Bugingo Sabiiti, wari uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yavuze ko ikibazo cy’imyanda muri Kigali gihangayikishije ariko ko imirimo yo gutunganya ikimoteri cya Nduba yatangiye hagamijwe kugikemura.

Ati “Ikimoteri cya Nduba ubu kirimo gutunganywa ndetse n’izindi nyigo bigendanye zarakozwe ku buryo kigiye gukorwa ntikizongere kubangamira abagituriye. Ubu imirimpo irimo kwihutishwa ku buryo twumva umwaka utaha yaba yarangiye”.

Ikindi kibazo cyagarutsweho muri iyo raporo ni ikijyanye n’ingufu zikenerwa mu gucana muri Kigali, ikaba yagaragaje ko ahanini ibicanwa bikoreshwa muri uyo mujyi ari ibikomoka ku biti ku kigero cya 96.4%.

Aha Eng Ruhamya yavuze ko Leta yafashe ingamba zikomeye zo kugabanya abakoresha ibikomoka ku biti bakagana ibindi bibisimbura.

Ati “Turacyakoresha inkwi mu guteka no mu nganda zitandukanye, ni ikibazo kigikomereye igihugu. Ubu ku bufatanye n’inzego zitandukanye turimo gushishikariza abantu gukoresha amaziko acana inkwi cyangwa amakara make ndetse no gukoresha gaze ngo duhangane n’icyo kibazo”.

U Rwanda rufite intego yo kuba rwagabanyije ibicanwa bikomoka ku biti bikagera kuri 42% muri 2024, ibyo ngo bikazagerwa hashyizwe ingufu mu gukoresha gaze, biyogaze n’ibindi bitari ibiti.

Bahangayikishijwe n'ikibazi cy'imyanda itarabona aho ishyirwa hatunganyijwe neza
Bahangayikishijwe n’ikibazi cy’imyanda itarabona aho ishyirwa hatunganyijwe neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka