Hegitari zisaga ibihumbi 50 zizaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka muri 2022/2023

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), gitangaza ko mu mwaka wa 2022/2023 bateganya gutera ubuso burenga hegitari 50,000, buriho ibiti bivangwa n’imyaka.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RFA, Nshimiyimana Spridio, avuga ko barimo gukora ubukangurambara buhoraho kuko iyo atari igihe cyo gutera ibiti n’amashyamba, aba ari igihe cyo kuyarinda no kuyabungabunga.

Ati “Mu gihe cy’itegura ry’igihembwe cy’itera ry’ibiti n’amashyamba, tuba dukangurira abaturage gushaka umwayi mwiza, gutegura neza amapepiniyeri, gutubura ingemwe nziza no kuzitera igihe cy’imvura kigeze”.

Nshimiyimana avuga ko nyuma yo gutera ingemwe, habaho gukorera, kurinda no kubungabunga ibiti n’amashyamba yatewe. Iyo hatari imvura ngo abantu batere, haba ari ibindi bihe byo kubibungabunga.

Muri uku gutera amashyamba hari ubuso buzaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka, ubuso bushyashya buzaterwa (woodlots), ubuso bw’amashyamba ashaje azasazurwa, n’ubw’ubutaka bw’abaturage bubumbiye mu mashyamba azasazurwa, ndetse n’ubuso buzaterwaho amashyamba azajya asarurwaho imirama y’ibiti (tree seed stand).

Kugeza ubu ubuso bwose bw’amashyamba mu Rwanda bungana na 30.4% harimo imigano iteye kuri 613ha bingana na 0.1%, amashyamba y’amaterano ku buso bwa 387.425ha, zingana 53.5%), amashyamba kimeza ateye ku buso bungana 130.850ha bihwanye na 18%), na shrubs ku buso bwa 43,963ha bungana na 6.1%) n’ubutaka bushya ku buso bungana 161.843ha, bihwanye na 22.3%).

Ibiti bivangwa n’imyaka biterwa ku miringoti no hagati mu myaka, no ku materasi y’indinganire.
Ati “Nk’ibiti bivangwa n’imyaka twavuga nka Gereveriya (Grevillea robusta), Markhamia lutea, Calliadra callotirsis, Leucaena leucocephara, Maespsis emnii, n’ibindi”.

Nshimiyimana avuga ko ibiti bisanzwe by’ishyamba, biterwa ku butaka bwabigenewe kandi hashingiye ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’ibarurisha mibare mu Rwanda, igaragaza ko mu mwaka 2020/2021, amashyamba yinjije miliyari 609, akaba yaragize uruhare rwa 6% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).

Imibare igaragaza ko mu buso bungana na 30.4% by’ubutaka bw’Igihugu buriho amashyamba, 46.5% ari kimeza naho 53.5% ari amaterano.

Kongera ubuso buteyeho amashyamba bizafasha u Rwanda kwitegura inama izaterana ku nshuro ya 6 ikabera mu Rwanda, izahuriza hamwe intumwa zirenga 1500 harimo abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego za Leta n’izabikorera kugira ngo bazateze imbere urwego rwo gutunganya no kwita ku mashyamba.

Inama igamije kongerera ubumenyi no gutanga ishusho y’uburyo amashyamba yakongerwa, kuyatunganya n’ishoramari mu bikorwa bijyanye nayo.

Kwita ku mashyamba bizazamura ubufatanye hagati y’ibihugu, gushora imari no gushyiraho imirongo ngenderwaho ihuriweho ku bijyanye no kwita no gutunganya amashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka